Abayobozi ba Rotary muri Afurika bunamiye inzirakarengane za Jenoside ku Gisozi (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 05:55
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’Umuryango udaharanira Inyungu wa Rotary muri Afurika basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira imibiri y’inzirakarengane ibihumbi 259 ziruruhukiyemo.

Rotary ni umuryango mpuzamahanga wita ku gushaka umuti w’ibibazo birimo kurwanya ubujiji n’ubukene, kwegereza ubuvuzi kuri bose, kunoza imitangire y’amazi meza, kurwanya ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa no gufasha abababaye.

Itsinda ry’abagera kuri 50 bari mu buyobozi bw’ama-zone muri Rotary bateraniye i Kigali aho bitabiriye inama, ku wa 16 Gicurasi 2019, basuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.

Basobanuriwe uko umugambi wa Jenoside wacuzwe, ukanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi, uko yahagaritswe n’uburyo igihugu cyahanganye n’ingaruka zayo.

Beretswe film mbarankuru igaragaza uko Jenoside yakoranywe ubukana bw’indengakamere n’uko abayirokotse bagize ubutwari bwo kubabarira ababahekuye.

Aba bayobozi batambagijwe ibice bigize urwibutso, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside.

Umunya-Nigeria Gloria Thomas wo muri Leta ya Plateau, yabwiye IGIHE ko ibyo yabonye bigaragaza ko u Rwanda rwiyubatse nubwo abarutuye banyuze mu bihe bikomeye byo kubura imiryango n’inshuti.

Ati “Amateka ya Jenoside arababaje, wibaza uko abantu banganye kugeza ubwo Abahutu bica Abatutsi. Isomo nabonye ni uko kubona ko imbaraga, ubushake no kwemera ibyabaye, bigeza ku ntsinzi ku wubakiye ku bikomeye yanyuzemo.’’

Robert Mills wo muri Ghana we yashimishijwe nuko nyuma y’ibihe igihugu cyanyuzemo, ubu cyashoboye ‘kuzuka’.

Yavuze ko “Nari narumvise amakuru kuri Jenoside ariko gusura urwibutso, kubona ibyabaye n’ubukana Jenoside yakoranywe bitanga isomo. Nabonye aho u Rwanda rwari n’aho rugeze nyuma y’imyaka 25, igihugu cyari cyarapfuye cyashoboye kuzuka.’’

Urwibutso rwa Gisozi basuye rwubatswe mu 1999. Rwatangiye gushyingurwamo mu 2001, rutahwa ku mugaragaro muri Mata 2004.

Rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi barenga 259 000 bavanywe hirya no hino muri Kigali no mu nkengero zayo, abakuwe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo n’abaroshywe mu nzuzi, amazi akabagarura ku nkombe.

Visi Perezida wa Rotary International, Yinka Babalola, uyoboye iri tsinda yavuze ko bigiye ku byabaye mu Rwanda.

Yagize ati “Ni byiza ko urubyiruko, abafata ibyemezo basura urwibutso bakabona amateka arurimo. Rwubatswe ngo twige kandi ntituzibagirwe. Ndakeka n’abakoze Jenoside ubu bicuza impamvu bayikoze iyo babonye aho igihugu kiri, twize cyane.’’

Yavuze ko abanyamuryango ba Rotary bafite umukoro wo gushyigikira amahoro ku Isi yose kandi ntibyagerwaho abantu baryana.

Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriramo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, Rugera Jeannette, yavuze ko bafashije abo bayobozi gusura urwibutso ngo bamenye ukuri ku mateka y’igihugu.

Yagize ati “Basuye urwibutso ngo basobanukirwe neza, barebe n’amaso yabo uburemere bw’ibyabaye mu Rwanda. Banarebye kandi uko u Rwanda rwagize imbaraga zo gusohoka mu mateka akomeye rubifashijwemo n’ubuyobozi bwiza.’’

Rotary International yashinzwe na Paul Percy Harris mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 23 Gashyantare 1905. Ifite abanyamuryango barenga miliyoni 1,22 mu ma Rotary Clubs 35, 000 mu bihugu n’uduce birenga 220. Muri Afurika, Rotary ibarizwamo abanyamuryango bagera ku bihumbi 33.

Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriramo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, Rugera Jeannette (uri ibumoso imbere) ubwo we n'itsinda ry'abayobozi ba Rotary muri Afurika bageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Babanje gusobanurirwa ibice bigize Urwibutso rwa Jenoside mbere yo kurutambagizwa
Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy, yafashaga abasuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi gusobanukirwa uko umugambi wa Jenoside wacuzwe n'ubutegetsi bubi
Robert Mills wo muri Ghana yashimishijwe n'intambwe u Rwanda rwateye nyuma y'imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe
Beretswe film mbarankuru igaragaza ubukana Jenoside yakoranywe
Basuye ibice bitandukanye bigize urwibutso
Abayobozi b’Umuryango udaharanira Inyungu wa Rotary muri Afurika basura Urwibutso ruruhukiyemo inzirakarengane za Jenoside ku Gisozi
Bashyize indabo ku mva, banunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zihashyinguye
Isomo aba bayobozi bakuye ku rwibutso rizabafasha gusigasira no kwimakaza ihame ry'amahoro [nk'imwe mu nkingi Rotary yubakiyeho] mu bihugu bakoreramo
Visi Perezida wa Rotary International, Yinka Babalola, yabwiye IGIHE ko abanyamuryango ba Rotary bafite umukoro wo gushyigikira amahoro ku Isi yose

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza