Abayobozi barenga 250 berekeje mu mwiherero i Gabiro (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Werurwe 2019 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Abayobozi basaga 250 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho, ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi, kuri uyu wa Gatanu berekeje mu kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, mu mwiherero uzamara iminsi itanu.

Umwiherero watangiye kuri uyu wa 8 Werurwe ari nabwo abayobozi bagera i Gabiro, bakabazaba bariyo kugeza ku wa 12 Werurwe 2019. Uyu mwaka ni inshuro ya 16 Umwiherero ubaye.

Mu biganiro bizatangirwa muri uyu mwiherero hazasuzumwa aho u Rwanda rugeze mu cyerekezo cy’iterambere, guteza imbere ireme ry’uburezi, guteza imbere ubuzima, kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere ishoranamari no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari we uzayobora uyu Mwiherero, naho Minisitiri w’Intebe, Édouard Ngirente, akazageza ku bitabiriye Umwiherero uko imyanzuro y’Umwiherero wa 2018 yashyizwe mu bikorwa.

Umwiherero ni igikorwa gishingiye ku muco nyarwanda aho abayobozi b’Igihugu bahuraga bakaganira ku bibazo byugarije abaturage. Intego y’izi nama yari ugushaka ibisubizo ku bibazo byagaragajwe no kwiyemeza kubishyira mu bikorwa.

Kuri ubu, umwiherero ukoreshwa nk’umwanya udasanzwe aho abayobozi bagaragaza ibyo bakoze, ibitaragezweho n’impamvu, bakarebera hamwe aho iterambere ry’Igihugu rigeze ndetse bakanafata ingamba ku buryo bwakoreshwa mu kwihutisha ibikorwa by’ingenzi bijyana n’iterambere rirambye.

Abayobozi bose bahagurukiye ku biro bya Minisitiri w'Intebe ku Kimihurura, buri wese yabanzaga kwireba ku ilisiti
Abayobozi bateganyirijwe aho bakirirwa, buri wese bitewe n'urwego ariho
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba agera ku Kimihurura aho abayobozi bahagurukiye mu modoka rusange
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba yireba ku ilisiti
Ambasaderi w'u Rwanda muri Mozambique Claude Nikobisanzwe (ufite igikapu) ni umwe mu bitabiriye umwiherero
Ibikapu byateganyirijwe imodoka yihariye, itandukanye n'iyo abayobozi bagendamo
Depite Munyangeyo Theogene akurura igikapu yerekeza aho yirebera ku ilisiti
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi atunganya igikapu neza
Buri gikapu gishyirwaho izina rya nyiracyo kugira ngo bimworohere kukibona
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda Prof Phil Cotton yitegereza uko igikapu cye gishyirwaho ikirango
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana agera ku biro bya Minisitiri w'Intebe yitwaje igikapu cye
Yahise ajya kureba izina rye n'imodoka agendamo
Imfashanyigisho z'umwiherero zirateguye
Senateri Tito Rutaremara yitabiriye umwiherero
Minisitiri w'Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira agera aho abayobozi bahagurukiye
Minisitiri Murasira bahise bamureba ku ilisiti mbere yo kwinjira mu modoka
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (Ibumoso) Dr Diane Karusisi yajyanye n'abandi bayobozi
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard (uri imbere)
Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Musafiri Papias Malimba (iburyo) agera ku biro bya Minisitiri w'Intebe aho abayobozi bahagurukiye
Umujyanama wa Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Nzabonimana Guillaume Serge
Meya Mutabazi aramutsa Nzabonimana Guillaume Serge mbere yo kujya mu modoka
Ibikapu byagenewe umwanya wabyo
Minisitiri w'Ibidukikije Dr Biruta Vincent bamwereka aho imodoka zihagaze
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Dr Monique Nsanzabaganwa, yerekeza mu mwiherero
Minisitiri w'Urubyiruko Rosemary Mbabazi, inyuma ye hari ba ambasaderi barimo Frank Mugambage waturutse muri Uganda, Jeanne d'Arc Mujawamariya wavuye mu Burusiya na Jacques Kabale waturutse mu Bufaransa
Minisitiri Rosemary Mbabazi ahoberana na Ambasaderi Christine Nkulikiyinka uhagarariye u Rwanda muri Suede
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Emmanuel Hategeka
Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi
Meya wa Gasabo, Stephen Rwamurangwa (iburyo)
Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga na mugenzi we wo mu Burusiya, Mujawamariya Jeanne d'Arc
Urukumbuzi rwari rwose mu badipolomate b'u Rwanda
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa, Lt. Gen. Charles Kayonga akurikiwe n'Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss na Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni
Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, yitabiriye umwiherero wa mbere nk'umudipolomate nyuma yo kuvanwa muri Guverinoma
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene
Ambasaderi Mukantabana Mathilde uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Meya w'Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal asanga abandi bagiye mu mwiherero
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Michel Minega SEBERA aganira na Christian Rwakunda, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwa remezo
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi agera aho abayobozi bahagurukiye, hahoze n'ibiro bye ubwo yari Minisitiri w'Intebe
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Charles Muligande
Iburyo: Komiseri Mukuru Wungirije wa Polisi Ushinzwe Imari n'ubuyobozi, DCG Juvenal Marizamunda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Dr Isaac Munyakazi
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine (hagati), Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi JMV, inyuma yabo hari Bosenibamwe Aimé, uyobora Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Igororamuco
Perezida w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki Edouard
Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kariza, yagiye yambaye umupira wa Arsenal wanditseho Visit Rwanda
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Hakuziyaremye Soraya ni umwiherero wa mbere yitabiriye kuva yajya muri Guverinoma
Imodoka zatwaye abayobozi zari ziparitse imbere y'inyubako yakirirwamo abasirikare bakuru
Hitabajwe n'imodoka za gisirikare
Komiseri Mukuru w'Urwego rw'Amagereza, George Rwigamba yari yicaranye n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko, Evode Uwizeyimana

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza