Abazimurwa muri ‘Bannyahe’ barashaka ingurane y’amafaranga aho kubakirwa inzu

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 18 Mutarama 2018 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Umujyi wa Kigali uteganya guhura n’abatuye mu gace ka Kangondo I na Kangondo II i Nyarutarama, benshi bazi nko muri ‘Bannyahe’, kugira ngo baganire ku bijyanye no kwimurwa, abaturage bo bagaragaza ko bifuza guhabwa ingurane y’amafaranga aho kwimurirwa mu zindi nzu bazubakirwa nk’uko babimenyeshejwe.

Gahunda yo gusenya inzu ziherereye muri aka gace kari mu twubatse nabi muri Kigali, hakubakwa mu buryo bugezweho yatangiye kuvugwa muri Nzeri 2017.

Mu kiganiro na The Newtimes, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Bruno Rangira yatangaje ko kuri ubu bari ku musozo w’ibikorwa byo gukora igenamigambi ndetse mu gihe cya vuba bakaba bari gutegura gahunda yo guhura n’abaturage ngo bababwire agaciro k’imitungo yabo.

Muri Nzeri umwaka ushize Umushoramari Karera Denis yari yatangaje ko kuvugurura Kangondo I na II bizakorwa binyuze mu mushinga Savannah Creek, ikigamijwe akaba ari ukuhagira ahantu haza mu duce twa mbere twubatse neza muri Kigali.

Icyo gihe yabwiye iki kinyamakuru ko kwimura abaturage bizakorwa mu 2018, mu ntangiriro za 2019 bagatangira kubaka inzu zigezweho zigera kuri 520, igikorwa biteganyijwe ko kizamara imyaka itatu.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru Karera yavuze ko kugeza ubu ibyo basabwa ku ruhande rw’abo nk’abashoramari bisa n’ibyarangiye, ibisigaye bikaba biri mu maboko y’Umujyi wa Kigali.

Ati” Ku ruhande rwacu twiteguye gutangira. Dutegereje ko Umujyi wa Kigali ushyira mu bikorwa ibiwureba, ubundi tugahita dutangira.”

Abaturage ntibakozwa ibyo guhabwa ingurane z’inzu

Amakuru The Newtimes yamenye umwaka ushize ni uko abatuye muri aka gace biteganyijwe ko kazasenywa bazahabwa izindi nzu mu Busanza mu Karere ka Kicukiro nk’uko biri muri gahunda y’igihugu yo kuvugurura imituririre.

Umujyi wa Kigali uvuga ko igikorwa cyo kwimura abatuye Kangondo I na II gihuriweho n’Akarere ka Gasabo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire, RHA ndetse n’abikorera.

Rangira yasobanuye ko mu kubimura umushoramari azakurikiza amategeko n’amabwiriza ateganyijwe mu rwego rwo kubatuza mu nzu nziza. Abaturage kandi na bo bakaba bagomba kubigiramo uruhare.

Nubwo kugeza ubu umushoramari yamaze kubona hegitari 27 mu Busanza zizubakwamo inzu zigenewe imiryango 780 izimurwa muri ‘Bannyahe’, ibi abaturage bo ntibabikozwa aho bifuza guhabwa ingurane y’amafaranga.

Ntaganzwa Vianney ufite inzu zirimo n’iyo akodesha ikamwinjiriza ibihumbi 100 by’amafaranga y’ u Rwanda ku kwezi, yavuze ko yasuye mu Busanze aho bivugwa ko bazubakirwa, ariko we n’abaturanyi be bifuza ingurane y’amafaranga.

Ati “Abantu hano ntabwo bashaka inzu zizubakwa mu Busanza, ahubwo barifuza guhabwa amafaranga kugira ngo bajye kwishakira izindi bitewe n’aho bifuza gutura. Turashaka amafaranga.”

Yakomeje avuga ko kuwa Kabiri ari bwo byari biteganyijwe ko bahura n’abayobozi b’Umujyi bakaganira, inama ikaba yarasubitswe, gusa icyo yifuza akaba ari uguhabwa amafaranga ahwanye n’agaciro k’inzu ye.

Ibi kandi abihuriyeho na Turatsinze Adiel, uvuga ko batanyuzwe n’uburyo basobanuriwe ibijyanye n’uyu mushinga, kandi ibyo bashaka gukora bidakwiye.

Ati” Icyifuzo cyacu nuko baduha ingurane y’amafaranga bitewe n’agaciro k’inzu zacu. Ni gute batekereza ko urugero nkanjye nzita kubana banjye mba mu nzu nahawe, ariko ntagishobora kubona amafaranga nakuraga mu gukodesha inzu zanjye.”

Umujyi wa Kigali wanze kugira icyo utangaza ku bijyanye no kwemera ibyo abaturage basaba, ukomeza gushimangira ko icyo wifuza ari uko batuzwa mu nzu nziza.

Abatuye muri aka gace bazimurwa bifuza guhabwa amafaranga mu cyimbo cy'inzu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza