Abiga muri UNILAK basabwe kurwanya ingengabitekerezo za Jenoside inyuzwa ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisite (UNILAK), basabwe kurwanya bivuye inyuma abakwirakwiza ingengabitekerezo za jenoside, bakoresheje imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Youtube,Whatsapp, Facebook n’izindi.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Kane, ubwo abarezi n’abanyeshuri ba UNILAK bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Gasabo, Nzabonimpa Deogratias, yabwiye aba banyeshuri ko bakwiye gukoresha ubumenyi bafite bakarwanya ingengabitekerezo za jenoside inyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.

Yabwiye abanyeshuri ko u Rwanda ari igihugu kimaze gutera imbere mu ikoranabuhanga kandi abakwirakwiza ibihuha bagamije kubiba amacakubiri mu baturage bakoresheje ikoranabuhanga, bataribarusha.

Yagize ati “Kubirwanya biroroshye kuko u Rwanda ni igihugu kimaze gutera imbere ku ikoranabuhanga kandi n’abo barwanya igihugu bakwirakwiza ibihuha barikoresheje, ntabwo baturusha kumenya ikoranabuhanga, kuko bamwe muri bo ni natwe twabigishije bimwe mu byo bize bagenda bakoresha mu bihugu bikiri inyuma mu ikoranabuhanga no mu mashyamba.”

Yongeyeho ko urubyiruko rukwiye kwirinda kumva ibihuha bivugwa hakoresheje za Youtube, ahubwo rugafungura imbuga runyuzaho ibitekerezo byiza byubaka n’ibigaragaza aho u Rwanda rumaze kugera rwiyubaka.

Lt Col Rwasanya Sam, uhagarariye ingabo mu Karere ka Gasabo n’aka Kicukiro, yasabye aba banyeshuri kudaha umwanzi icyuho no kudatakaza umwanya wabo mu bitekerezo bidafite akamaro bitanubaka igihugu.

Yagize ati “Mwifata umwanya wanyu muwupfusha ubusa, muwufate mutekereza Imana yatumye murokoka munaha agaciro Leta yabahaye amahirwe yo kugira ngo mube muri na hano.”

Kayiranga Anicet wiga mu mwaka wa Gatatu mu Ishami ry’Imari, Ikoranabuhanga no guhererekanya amakuru (Information Systems and Management), ahamya ko abazajya bapfobya jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga nabo bazajya bahita babasubiza ako kanya mu kunyomoza ibihuha byabo.

Yagize ati “Uburyo bwa mbere tugiye gukoresha ni ukurwanya abantu ku ikoranabuhanga kuko natwe twagize amahirwe yo kuryiga kandi nizo mbuga nkoranyambaga twazigezeho. Uzajya ashyiraho gupfobya twe tuzajya tumuvuguruza kubera ko twe tuzi amateka yacu n’ay’igihugu cyacu nk’abanyarwanda”.

Yongeyeho ko nk’urubyiruko umusanzu wabo mu kurwanya abapfobya jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga ari ukubasubiza berekana neza ko ibyo bavuga atari byo.

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wabereye ku cyicaro gikuru cya UNILAK, mu Mujyi wa Kigali, ariko wanabereye no ku yandi mashami y’iyi Kaminuza arimo iriherereye mu Karere ka Nyanza n’irya Rwamagana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza