Abikorera mu rugamba rw’uko hoteli zizaba zigurira ibiribwa mu Rwanda mu 2017

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 Ukuboza 2016 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’abahinzi n’aborozi mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda(PSF) riratangaza ko riri gukora ibishoboka byose ngo muri 2017 hoteli zose zikorera mu Rwanda zizabe zihaha umusaruro w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda.

Icyo kibazo kizaganirwaho hagati y’abahinzi, abanyamahoteli n’urugaga rw’abikorera mu imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi riteganyijwe kubera i Gikondo kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 5 Ukuboza 2016.

Umuyobozi w’iri huriro, Murebwayire Christine yavuze ko hari hoteli zitandukanye usanga zidahaha umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wo mu Rwanda zikajya guhahira mu mahanga kubera ko abahinzi nta byemezo by’ubuziranenge bw’umusaruro bafite.

Ati “Hari amahoteli amwe n’amwe asaba ibyemezo by’ubuziranenge, akajya kugura hanze. Natwe tuzakomeza ubuvugizi kugira ngo dushakire hamwe uko twajya tuyagemurira ya mafaranga ye kuducika. Icyo kibazo tutagikemuye twaba dutakaje igihe, mu 2017 amahoteli ashyire umutima hamwe ibyo bakeneye bazabibona.”

Ni mu gihe bivugwa ko kubona ibyo byangombwa bihenze kuko bitangwa n’ibigo byo mu mahanga nka Suède, u Bubiligi, u Bwongereza, Amerika n’ahandi, ku buryo hari uwagishatse akakibona bimutwaye miliyoni 20.

Urwo rugaga rwatangaje ko ruzakomeza gukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’ibigo bifatanya na yo ndetse n’ibishinzwe ubuziranenge ngo barebe uko babona ibyemezo bitangirwa mu Rwanda.

Ibi kandi ngo bizajyana no gusura hoteli zose zikorera mu Rwanda mu 2017 barebe ibyo zikenera n’uko bigomba kuba biteye nyuma bahugure abahinzi kubyubahiriza kuko ngo ubushobozi n’ubutaka bwo kubihingaho burahari.

Iryo murikabikorwa kandi rizaba n’umwanya wo guhuza abahagarariye leta, abohereza ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi mu mahanga, inzobere mu buhinzi n’ubworozi n’abahinzi bato mu kungurana ibitekerezo hagamijwe kongera umusaruro.

Umuyobozi w’ihuriro ry'abahinzi n'aborozi mu Rugaga rw'Abaikorera, Murebwayire Christine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza