Abo kwa Rwigara basabiwe kuburanira mu muhezo kubera amajwi yabangamira umutekano

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Ukwakira 2017 saa 11:33
Yasuwe :
2 3

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko igice kimwe cy’urubanza rwa batatu bo mu muryango wa Rwigara kigomba kubera mu muhezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bitewe n’abantu bavugwamo batagomba gushyirwa hanze kuko bagikorwaho iperereza, ndetse amazina y’abatangabuhanya akagirwa ibanga.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere ryatangiye Me Gatera Gashabana wunganira Adeline Rwigara na Me Buhuru Pierre Célestin wunganira Diane na Anne Rwigara, bagaragariza urukiko ko rudafite ububasha bwo kubaburanisha kuko atari rwo ruri hafi y’aho bafatiwe, mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge.

Ni ingingo yagiweho impaka, ariko urukiko rwemeza ko rufite ububasha bwo kubaburanisha, rutegeka ko iburanisha ryari rimaze gusubikwa iminsi ine yikurikiranya rikomeza, hagatangira kugaragazwa ibimenyetso n’impamvu zikomeye Ubushinjacyaha bushingiraho mu gukurikirana abaregwa.

Umushinjacyaha yateruye avuga ko hari ibyifuzo bibiri bifuza gushyikiriza urukiko byatuma urubanza rugenda neza kurushaho.

Icya mbere yagize ati “Turifuza ko igice kimwe cy’uru rubanza cyaba mu muhezo”. Yakomeje agira ati “Dufite audio (amajwi) zigera kuri 20 zishingirwaho, ariko harimo izigera ku munani dusanga zishyizwe hanze zabangamira umutekano w’abazivugwamo. Ikindi ni uko harimo abazivugwamo Ubushinjacyaha bugikoraho iperereza kandi ibi ni ibyaha biremereye.”

Umushinjacyaha yasabye ko byubahirijwe, no kwiregura kuri ibyo bimenyetso ku byaha birimo guteza imvururu, na byo byabera mu muhezo.

Icya kabiri, Ubushinjacyaha bwasabye ko abatangabuhamya bumviswe bagera kuri 70, amazina yabo atashyirwa ku mugaragaro ku mpamvu z’umutekano, cyane ko iperereza ritararangira ngo umuntu avuge ko batashyirwaho igitutu cyangwa ngo babe bagirirwa nabi.

Kudatangaza amazina byakoreshejwe no ku bantu batandukanye bavugwa mu rukiko, cyane nk’abo abaregwa bagiye bakomozaho mu majwi bahererekanyaga, ari nayo agize ibimenyetso bituma bakekwaho ibyaha.

Me Gashabana yahise avuga ko agize impungenge kuko izo ‘audio’ abo yunganira batigeze bazibazwaho haba mu Bugenzacyaha cyangwa mu Bushinjacyaha, ku buryo urukiko rutazakira.

Ikindi ngo ni uko ayo majwi yafashwe mu buryo budakurikije amategeko, gusa umucamanza avuga ko byo byasuzumwa nyuma.

Me Gashabana yabwiye urukiko ko kuburanira mu muhezo nta kibazo we n’abo yunganira babibonamo, ahubwo ngo ntibyaba ku majwi amwe ahubwo byaba kuri yose, kuko ikirego cyatanzwe mu rukiko gishingira kuri ayo majwi yafashwe, bityo ngo byaba byiza ibirebana n’amajwi byose bibereye mu muhezo.

Me Buhuru we yavuze ko basabye kenshi kumva ayo majwi ngo bayategurire urubanza ariko ntibayahabwe, avuga ko nk’abanyamwuga ntacyo baba bamariye abaregwa bumvise ayo majwi bwa mbere bari kuburana.

Ku bireba abatangabuhamya bo ngo ni ngombwa kurindwa, amazina yabo ntajye hanze cyane ko ababuranyi bo baba bayafite.

Gusa Me Buhuru yashimangiraga ko ayo majwi batumvishijwe mbere yavanwa muri dosiye, bitabaye ibyo ibijyanye n’amajwi byose bikajya mu muhezo, ngo batazatungurwa mu majwi mu iburanisha hagati.

Urukiko rwanzuye ko ibisanzwe biri mu majwi byakomojweho muri dosiye abaregwa babonye, bityo atavanwamo ariko ayasabiwe ko yakumvirwa mu muhezo bigakorwa, adafite ikibazo akumvirwa mu ruhame. Ikindi ni uko mu kuburana, kuvuga amazina y’abatangabuhamya bibujijwe.

Mu majwi yavuzweho mu rukiko, humvikanamo Adeline, Diane na Anne mu majwi arimo n’irya Tabitha Gwiza nyirasenge wa Diane, ku mugambi wo kwandika impapuro zidasinye, kwigaragambya, gusebya ubutegetsi babwitwa ubw’abicanyi n’izindi mvugo Ubushinjacyaha buheraho mu kubashinja ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, n’icy’ivangura n’amacakubiri.

Iburanisha ry’uyu munsi ryasojwe amajwi agomba kumvirwa mu ruhame ariyo ari kwisobanurwaho n’abaregwa. Biteganyijwe ko urubanza ruzasubukurwa kuwa Gatatu saa tanu, ari nabwo hazumvwa amajwi asigaye akanisobanurwaho mu muhezo, mbere y’uko urukiko rufata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Inkuru bifitanye isano:

Andi majwi y’abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika ubutegetsi

Ihishurwa ry’umugambi w’umuryango wa Rwigara mu guhirika ubutegetsi (Amajwi)

Anne Uwamahoro Rwigara ubwo yagezwaga ku rukiko
Adeline Mukangemanyi Rwigara agezwa i Nyamirambo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge
Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza