ACP Theos Badege yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 24 Ukwakira 2016 saa 01:08
25 24

ACP Theos Badege wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’Igihugu, yagizwe Komiseri ushinzwe ubuvugizi n’imikoranire ya Polisi n’izindi nzego.

Ku mwanya w’Ubuvugizi bwa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Bagede yasimbuye ACP Celestin Twahirwa wagizwe Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage, Community Policing.

Izi mpinduka muri Polisi y’Igihugu zije mu gihe uru rwego rushinzwe umutekano ruri mu mavugurura yatangiye ubwo Minisiteri y’Umutekano yarucungaga yaseswaga maze rukegurirwa Minisiteri y’Ubutabera.

Si ubwa mbere ACP Theos Badege abaye Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu kuko mu 2013 yavuye kuri uyu mwanya ubwo yari agizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID).

ACP Celestin Twahirwa wari uwuriho, yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu kuwa 9 Ugushyingo 2014 asimbuye ACP Damas Gatare wari ugizwe Umuyobozi w’ishami rya “Community Policing.”


Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE