Agahinda ka Gauchi wakoranye indirimbo na Aime Bluestone akanga kujya mu mashusho yayo kubera imyambaro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Gicurasi 2019 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi witwa Gauchi yavuze intimba yatewe no kuba yarakoranye indirimbo na Aime Bluestone wanditse amateka mu muziki nyarwanda wa R&B akanga kujya mu mashusho yayo avuga ko yabuze umwambika.

Gauchi mu ndirimbo yahuriyemo na Aime Bluustone yitwa ‘Free Day’ avuga ko uyu muhanzi yanze kujya mu mashusho kubera ko yavugaga ko abona imyambaro yakoreshejwemo iciriritse itari ku rwego rwe, ngo ko ashaka umuntu umwambika aba ariwe ubikora.

Gauchi yabwiye IGIHE ko yasanze ibi bintu uyu muhanzi yamubwiraga ari amananiza arangije aza kumureka.

Ati “Aime Bluestone yarantengushye mu mashusho mfata umwanzuro wo kumwihorera. Yanze kujyamo ngo kereka ari uko ahamagaye umuntu we umwambika biza kurangira atamubonye nanjye ndamwihorera kuko numvaga ari ubwirasi no kundushya. Yaravugaga ngo nta bindi yakwambara da!”

Gauchi yakoranye n’abahanzi batandukanye bakomeye barimo Bruce Melodie, Bulldogg, Fireman n’abandi ariko bose avuga nta n’umwe wamutengushye.

Yanze kuvuga byinshi ku bijyanye n’amafaranga yishyuye uyu muhanzi dore ko basanzwe ari inshuti, abikubira mu nteruro imwe ati ‘ni inshuti ariko ntabwo byari bikwiye ko ankora ibintu nka biriya kuko hari umuntu wumvise amajwi uzategereza kumubona mu mashusho agaheba.”

Uyu muhanzi agira inama abandi bahanzi bumva ko bamaze kubaka izina kureka kujya bikanyiza, bakumva ko gukorana n’undi indirimbo bidakwiriye kuzamo amananiza kuko ntawe umenya aho bwira ageze.

Aime Bluestone ni umwe mu bahanzi bagize izina rikomeye mu muziki nyarwanda, ibikorwa bye byamamaye cyane guhera mu 2015 afashwa na Nizzo wo muri Urban Boyz.

Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Nudahinduka’, ‘Mumporeze’, ‘Sintambara’, ‘Reka Ngukunde’ n’izindi.

Reba amashusho y’indirimbo ya Gauchi itagaragaramo Bluestone

Gauchi avuga ko afite agahinda nyuma yo gutenguhwa na Aime Bluestone wanze kujya mu mashusho y'indirimbo bakoranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza