Agahinda ku baturanyi b’Abanyarwanda bashimuswe na CMI nyuma y’abandi baburiwe irengero

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Bombi bagiye muri Uganda mu birori by’umugabo w’inshuti yabo witwa Muhwezi Silver wari wabatirishije umwana. Bafatiwe mu kilometero 1.5 winjiye ku butaka bwa Uganda, Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare, CMI rubakura mu kiliziya bajyanwa muri kasho.

Kuri iki Cyumweru nibwo inkuru mbi yatashye mu baturage ba Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, ko Abanyarwanda babiri Samvura Pierre w’imyaka 47 na Habiyaremye Eric w’imyaka 25, bashimuswe CMI.

Amakuru abaturage bo mu Karere ka Nyagatare babonye ni uko ngo abaturanyi babo bafashwe CMI ibita maneko z’u Rwanda.

Uganda binyuze mu kinyamakuru Chimpreports yatangaje ko "bikekwa ko ari abasirikare" bafatiwe kuri Kiliziya ya Rwamatunguru muri Paruwasi ya Kibanda, ndetse umwe mu bagize inzego z’umutekano za Uganda yagize ati "turimo kugenzura amakuru ko abo banyarwanda babiri babarizwa mu Ngabo z’u Rwanda."

Abaturage batanze ubuhamya ko Muhwezi ubwe yaje mu Rwanda gutumira aba bagabo i Nyagatare, cyane ko ahafite abanywanyi barimo na Samvura n’abandi.

Uwitwa Batamuriza Aline wo mu mudugudu wa Tabagwe, Akagari ka Tabagwe mu murenge wa Tabagwe, avuga ko abafashwe bari abaturanyi ntaho bahuriye no kuba ba maneko.

Ati "Uwo mugabo ngo ni Samvura ndamuzi neza asanzwe ari umuturanyi wanjye, yagiye hakurya mu Bugande atashye ubukwe bwa Silver [...] Agezeyo rero hahise haza igisirikare cya Uganda kimusohora mu Kiliziya we n’undi bita Fils bahita babajyana mu modoka za Polisi barabatwara."

Batamuriza avuga ko bafite impungenge z’Abanyarwanda benshi bajya muri Uganda ntibagaruke, asaba leta kongera abasirikare hafi y’umupaka babuza abaturage b’u Rwanda kwinjira muri icyo gihugu.

Yavuze ko hari inzira nyinshi Abanyarwanda bakoresha bagiye muri Uganda, aho Samvura na mugenzi we banyuze ahitwa ku Musave.

Hari n’abana barindwi baburiye muri Uganda

Abaturage bo mu Mirenge ya Tabagwe na Rwempasha bavuga ko Uganda ikomeje gushimuta abanyarwanda bajyayo, urugero ni nk’abana barindwi baherutse gutumwa muri iki gihugu inzego z’umutekano zikabafata, na n’ubu nta n’umwe uragaruka.

Mukagatera Laurence avuga ko harimo n’umwana we w’ikinege wafatiwe muri Uganda, kugeza n’ubu ntaraboneka guhera muri Nzeri umwaka ushize.

Ati" Mfite umwana w’imyaka 18 witwa Maniriho wagiye gusura umuntu muri Bweya mu murenge wa Rwempasha, hanyuma agezeyo we n’abagenzi be barindwi babatuma hakurya none ubu naramubuze burundu, yabuze mu kwezi kwa cyenda na n’ubu [ntaraboneka]. Nabimenyesheje abo ku mupaka nabo bambwira ko babizi ko babashimutiye muri Uganda kandi ni we mwana wenyine nari mfite."

Mukagatera asaba Abanyarwanda kudakomeza gutuma abana babo muri Uganda kuko babafata babita intasi kandi ari abana bato, bakabafunga bakanabakorera ibikorwa bitari ibya kimuntu.

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Mbere, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yaburiye abaturage bakoresha imipaka itazwi bagiye muri Uganda cyangwa bakambutsa magendu.

Yavuze ko abishora muri ibyo bikorwa hari n’igihe inzego z’umutekano zibahagarika bakabyanga, abasaba kwirinda ibikorwa nk’ibyo bishobora gutuma hafatwa ibindi byemezo.

Ati "Bishobora no gutuma dufata ibindi byemezo birimo no kubashyiriraho amasaha ntarengwa yo gutahiraho ariko ntabwo turabikora."

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarengaga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Batamuriza Aline avuga ko Samvura washimuswe ari umuturanyi we
Mukagatare Laurence yabuze umwana we w'ikinege washimutiwe muri Uganda\
Abaturage bakomeje gusabwa kwirinda kujya muri Uganda
Guverineri Fred Mufulukye yasabye abaturage kwirinda kujya muri Uganda mu buryo butemewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza