Akarengane gakorerwa abakozi kageze no ku kwirukana abanduye SIDA

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 23 Gashyantare 2018 saa 06:32
Yasuwe :
0 0

Sendika y’abakozi (COTRAF) yatangaje ko yakiriye ibibazo byinshi bijyanye n’akarengane no kutubahiriza uburenganzira bw’umukozi mu mwaka wa 2017 harimo n’iby’abirukanwe bazira ko banduye virusi itera SIDA.

Kwirukanwa mu kazi nta mperekeza; kutagira amasezerano y’akazi; kudatangirwa umusanzu w’ubwiteganyirize bw’abakozi; gukubitwa n’abakoresha no kwirukanwa mu kazi bazira ko banduye virusi itera SIDA ni bimwe mu bibazo 604 abakozi bashyikirije COTRAF mu 2017.

Ubwo bwoko bw’akarengane gakorerwa abakozi bwagaragarijwe mu nama yahuje abayobozi b’iyi sendika n’abanyamuryango bayo ku wa 23 Gashyantare 2018.

Umunyamabanga mukuru wa COTRAF, Ntakiyimana François, yavuze ko hari abakoresha batazi uburenganzira bw’umukozi n’abandi bica amategeko nkana, hakaba n’aho bumvise abakozi birukanwe kuko barwaye SIDA.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2017 twakiriye ibibazo by’abakozi 604, ibikiri mu nzira bitarakemuka ni 57. Ibyinshi mu byo twakiriye ni ibijyanye no kwirukanwa nta nteguza bigera ku 127. Ibindi ni ibijyanye no kutagira amasezerano y’akazi, gukora nta kiruhuko, abakozi bakubitwa n’abakoresha bikabaviramo no kujya mu bitaro, hari n’abakozi birukanwe mu kazi bazira ko banduye virusi itera SIDA bangana na 0.49% bakaba biganjemo abakora akazi ko gucunga umutekano.”

Yakomeje anagaragaza ko hari n’abakoresha bambuye abakozi, ku buryo sendika yashyizemo ingufu hakishyurwa imyenda ibarirwa muri miliyoni 134.4 Frw.

COTRAF yatangaje ko ikibazo cy’ingutu igifite ku bakozi bahohoterwa n’abakoresha babo ntibabashe kubona amafaranga y’amagarama y’urubanza.

Hatanzwe urugero ko mu minsi ya vuba hari imwe mu masosiyete y’ubwubatsi ikomeye mu Rwanda yari ifitanye n’abakozi 30, umucamanza afashe icyemezo kitabanyuze, habasha kujurira umwe babuze ibihumbi 75 by’igarama kugira ngo bajye mu rukiko rukuru.

Ikindi kikabaimanza COTRAF itsinda, abatsinzwe (ahanini baba ari abanyamahanga ) bakabura ngo bishyure.

Yakomeje ati “ Mu manza twatsinze hakabura ubwishyu harimo n’urw’abakozi 53 bakoreraga sosiyete y’ubwubatsi yitwa Thomas & Piron itagikorera mu Rwanda, ikaba igomba kwishyura abakozi miliyoni 22 Frw, hari n’ikigo cy’Abanyakenya cyitwa ‘All wonders’ kigomba kwishyura hafi miliyoni 10 Frw, hari n’icyitwa Cha dong y’Abashinwa kigomba kwishyura agera kuri miliyoni 10 Frw nacyo.”

Nubwo COTRAF ivuga ko yakiriye ibibazo bitandukanye umwaka ushize, ibyinshi muri byo ni iby’abakozi bakorera ibigo by’ubwubatsi hamwe n’iby’abakora mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho abenshi bakora batagira amasezerano y’akazi.

Perezida wa COTRAF, Nzabandora Eric, avuga ko inzego bwite za Leta, abikorera n’abandi bakoresha bakwiye kiubaha uburenganzira bw’abo bakoresha.

Perezida wa COTRAF, Nzabandora Eric
Abanyamuryango ba COTRAF
Umunyamabanga mukuru wa COTRAF , Ntakiyimana François (Imbere) atanga raporo y'akarengane gakorerwa abakozi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza