Akarere ka Kirehe kihaye imyaka ibiri yo kugeza ivuriro ry’ibanze muri buri kagari

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 Kamena 2019 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buravuga ko mu myaka ibiri iri imbere buzaba bwujuje amavuriro y’ibanze (Poste de santé) muri buri Kagari, akazorohereza abaturage bakoraga ingendo ndende bajya kwivuza.

Ibi byatangajwe ubwo hatahwaga ku mugaragaro ikigo Nderabuzima cya Kigina cyuzuye gitwaye miliyoni 676, kikaba kibaye ikigo Nderabuzima cya 12 cyuzuye muri aka Karere, bivuze ko buri murenge wose ufite ikigo Nderabuzima.

Mu tugari 60 tugize aka Karere 36 nitwo tumaze kugezwamo amavuriro rusange, utundi tugari 24 dusigaye nitwo tutaragezwamo amavuriro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard, yavuze ko mu mwaka wa 2021 buri Kagari kose kazaba karagejejwemo ivuriro rusange hagamijwe korohereza abaturage bakora ingendo ndende bajya kwivuza.

Yagize Ati “Akarere kacu gakeneye kubaka amavuriro rusange 24, muri ayo mavuriro vuba aha turataha atatu yarangijwe kubakwa n’abaturage biciye mu bikorwa by’umuganda, tuzataha n’irindi rimwe twubakiwe n’umuterankunga yose hamwe akaba ari ane”.

Yakomeje agira ati “Umwaka utaha tuzubaka andi mavuriro icumi ku bufatanye n’abaturage biciye mu muganda undi mwaka ukurikiyeho turateganya kubaka azaba asigaye yose ku buryo nta kagari na kamwe kazasigara kadafite ivuriro.”

Ibi bizatuma abaturage bagira ubuzima bwiza, bashobore gukora no kwiteza imbere bafite ubuzima bwiza kandi bivuza neza.

Muzungu yakomeje avuga ko ibikorwa remezo birimo amavuriro muri Kirehe biri kugenda biboneka cyane ariko ko banakeneye abakozi babikoreramo ngo kuko umubare bafite udahagije, asaba Minisiteri y’ubuzima kubongerera umubare w’abakozi.

Ati “Dufite abaforomo 165 barimo 84 bakorera ku bitaro bya Kirehe, abaganga 17, dufite ababyaza 29 barimo 17 bakora ku bitaro na 12 bakora ku bigo Nderabuzima. Uyu mubare uracyari muke ariko turi gukora ubuvugizi ku buryo minisiteri y’ubuzima yatwongera abandi, abaturage bakabona serivisi nziza ku gihe.”

Umuyobozi Mukuru muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi, Muvunyi Zuber, yavuze ko ikibazo cy’abaforomo n’abaganga bake bakizi kandi bari kugishakira igisubizo ngo mu minsi ya vuba baraba bagikemuye.

Yasabye abaturage gufata neza amavuriro bari kugenda bubakirwa hirya no hino abizeza ko ko minisiteri y’ubuzima izakomeza kubaba hafi mu kubaha ibikoresho bakeneye.

Barihuta Fulgence utuye mu Murenge wa Kigina mu Kagari ka Rwanteru avuga ko kubegereza ivuriro ari ibintu by’ingenzi cyane kuko hakiri abagikora ingendo ziri hagati ya kilometero eshanu n’icumi bajya kwivuza banagerayo ntibahabwe serivisi nziza.

Akomeza agira ati “Nk’ubu turishimye cyane kuko twegerejwe ikigo nderabuzima, twari dufite ababyeyi bajyaga babyarira mu nzira bajya kwa muganga bitewe nuko aho bajyaga hari kure cyane, turashimira leta y’ubumwe yatekereje kukitwegereza”.

Yakomeje avuga ko hari n’abandi baturage baremberaga mu rugo bakabura amafaranga yo gutega moto ngo bajye kwivuza nyamara bafite mitiweli, bikarangira bamwe bivuje magendu kubera kubura aya moto, ariko ibi bikaba bitazongera kubaho.

Twagirimana Rachid utuye mu Kagari ka Ruhanga we avuga ko bitewe nuko usanga utugari twinshi dutatanye cyane gushyira amavuriro rusange mu tugari twabo bizagabanya nyinshi mu ndwara zakundaga kwibasira abaturage, ndetse bikanagabanya nyinshi mu mpfu zaturukaga ku kurembera mu ngo kwa bamwe mu baturage baburaga amafaranga yo gutega moto ngo bagere kwa muganga.

Akarere ka Kirehe gatuwe n’abaturage ibihumbi 395, Umurenge wa Kigina ukaba ufite abaturage ibihumbi 32 bari basanzwe bivuriza ku kigo Nderabuzima cya Kirehe.

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ikigo nderabuzima cya Kigina
Ikigo Nderabuzima cya Kigina cyuzuye gitwaye miliyoni 676 Frw
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard avuga ko mu myaka ibiri buri kagari kazaba gafite ivuriro
Barihuta Fulgence yavuze ko hakiri abaturage bakora ingendo za kilometero ziri hagati y'eshanu n'icumi bajya kwivuza bityo kubegereza amavuriro rusange bizabafasha cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza