Akarere ka Muhanga kashyikirije imiryango 20 itishoboye inzu zubatswe n’inkeragutabara

Yanditswe na Mwizerwa Gilbert
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Ku bufatanye n’inkeragutabara, Akarere ka Muhanga kubatse inzu 10 zagenewe imiryango y’abatishoboye, bakaba barazishyikirijwe nyuma y’umuganda ngarukakwezi wabaye ku itariki 30 Nzeri 2017.

Izi nzu zubatswe mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Muyebe , mu Murenge wa Rongi, zikaba zaruzuye zitwaye miliyoni zigera ku 120 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni inzu 10 buri imwe ikaba ituwemo n’imiryango ibiri.

Minisitiri w’Ibidukikije,Vincent Biruta wifatanyije n’abaturage bo muri uyu Murenge mu muganda rusange, yasabye abahawe inzu kuzibungabunga bikaba nko kwitura uwazibubakiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice yagaragaje ko babifashijwemo n’ingabo z’igihugu ziri mu mutwe n’inkeragutabara zishatsemo igisubizo zikubaka inzu 10.

Yaboneyeho no gusaba abafite ubushobozi bwo kwiyubakira hafi y’aho leta yubakiye abatishoboye ko nabo bahabwa ibibanza hagamijwe kuvana abantu mu manegeka.

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro inzu zubakiwe abatishoboye
Inzu zubakiwe abatishoboye ni izigaragara muri uyu mudugudu zifite ibisenge by'umutuku
UMUYObozi w'Akarere ka Muhanga, Beatrice Uwamariya yasabye ko abashoboye kwiyubakira na bo bahabwa ibibanza muri uyu mudugudu
Minisitiri Biruta yasabye abahawe inzu kuzifata neza zikababera umusingi w'iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza