Akarere ka Ruhango kabonye ubuyobozi bushya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2018 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Habarurema Valens yatorewe kuyobora Akarere ka Ruhango nyuma y’aho uwari meya wako Mbabazi François Xavier yeguye we n’abari bamwungirije.

Tariki ya 7 Werurwe 2018 nibwo Mbabazi yeguye, uwari Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Twagirimana Epimaque na Kambayire Anonciata ushinzwe Imibereho myiza nabo baregura.

Icyo gihe Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Gasasira Rutagengwa Jérôme, yatangarije IGIHE ko aba bayobozi bose beguye bazira ko hari amakosa menshi yabagaragayeho mu ikorwa ry’imishinga itandukanye.

Ati “Twabaheje mu Nama Njyanama y’Akarere ka Ruhango kubera imyitwarire yabo, hari amakosa menshi yagiye akorwa mu mishinga nk’uko byagaragajwe na raporo y’ubugenzuzi, hari amakosa yagiye akorwa n’abatekinisiye ariko kandi nabo hari amakosa bakoze.”

Mu matora yabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2018 aka karere kabonye ubuyobozi bushya aho Habarurema Valens yatorewe kuba Meya n’amajwi 180 ku 197 mu gihe Rukundo Félix yagize 17 ku 197.

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yabaye Rusiribana JMV atsinze Ufitemariya Olive, naho ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aba Mukangenzi Alphonsine atsinze Uzamukunda Marie Josée.

Akarere ka Ruhango kagizwe n’imirenge icyenda ariyo Kinazi, Byimana, Bweramana, Mbuye, Ruhango, Mwendo, Kinihira, Ntongwe na Kabagari.

Kari ku buso bwa metero kare 626.8 , ibarura ryo mu 2012 rigaragaza ko gafite ingo 71,000, zigizwe n’abagore 52.4% mu gihe abagabo ari 47.6 %; bose hamwe bakaba ari 304,390.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza