Akarere ka Rulindo ku isonga mu kwibasirwa n’impanuka zo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 4 Gicurasi 2019 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, butangaza ko Akarere ka Rulindo kaza ku isonga mu kwibasirwa n’impanuka zo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro zabaye mu 2019.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iki kigo, Francis Gatare, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’ibindi bihugu mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ubuzima n’umutekano ku kazi, wabereye mu Karere ka Rulindo.

Kuva mu ntangiriro za 2019, impanuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro zimaze guhitana abantu 51.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano mu kazi, Gatare yavuze ko wizihirijwe mu Karere ka Rulindo, kubera ko ari ko kaza ku isonga mu kwibasirwa n’impanuka zo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Yongeyeho ko muri aka Karere hari umwihariko cyane ko kuva mu mpera za 2019, impanuka zose zimaze kubera mu gihugu, izigera kuri 37% zabereye muri aka Karere.

Yagize ati “Rulindo bafite 37%, birumvika ko bari hejuru y’impanuka imwe mu mpanuka eshatu, hafi birarenga 1/3 cy’’impanuka zose zibera mu Turere tw’Igihugu cyacu, ntabwo rero bikwiye ko akarere kamwe kagira imibare nk’iyo kuko ntabwo bishimishije.”

Yongeyeho ko ibi biri mu byatumye uyu munsi wizihizwa muri aka Karere ku rwego rw’Igihugu, kugira ngo harebwe uko hafatirwa hamwe ingamba zagabanya izo mpanuka no kumenya ikizitera mu rwego rwo kuzikumira.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yavuze ko ku byerekeye ibyago bikomoka mu kazi mu 2017-2018, icyegeranyo cyagaragaje ko imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri yari ku isonga mu bijyanye n’ibyago bikomoka ku kazi.

Ati “Mu 2017-2018 abakozi bagera kuri 80 bahitanywe n’impanuka zikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima buhatakarira ni imbaraga tuba tubuze kandi imiryango itakaza ababo isigarana ibibazo bikomeye byo kubura ababo bayihahiraga, kuko n’iyo hatangwa indishyi ntacyasimbura ubuzima bwatakaye.’

Agaragaza ko impamvu nyamukuru z’impfu zikomoka muri ubu bucukuzi zirimo kugwirwa n’imisozi, amazi y’umuvu cyangwa y’imvura, inzira zidatunganyijwe n’umwuka udahagije, no kutagira uburyo bwo kwifashishwa igihe habaye ibyago bitunguranye ndetse n’ubushyuhe no gukorera mu mwijima.

Yongeyeho ko impanuka zo mu mabuye y’agaciro zakumirwa mu gihe abakoresha bafashe ingamba zo gusuzuma ibyerekeranye n’imiterere y’ubutaka kugira ngo hamenyekane uburyo bwo gucukura n’ubwo gusuzuma buri gihe ahagiye gucukurwa mbere y’uko abakozi batangira ubucukuzi, no gushyira urumuri n’imyuka mu birombe.

Uzabakiriho Apollinaire, ukorera ikompanyi icukura amabuye ya ETI Nyakabingo yo mu Karere ka Rulindo, we yavuze ko bishimira ko bahawe ibisabwa byose nk’abakozi.

Yagize ati “Twe hano nta kibazo dufite kuko ubu duhabwa buri kintu cyose kigenerwa abakozi nk’amasezerano y’akazi n’ubwishingizi ndetse n’ibikoresho nkenerwa byo gukora mu bucukuzi.”

Mu mpanuka zabaye kuva muri Mutarama 2019 kugera muri Mata, 52% zaturutse ku kuriduka.

Muri izi mpanuka kandi 52% zabereye ahantu hasanzwe hafite ibyangombwa mu gihe 48% zaturutse mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe n’amategeko.

Mu 2018 imibare yakusanyijwe yagaragaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjije umusaruro usaga miliyoni 350 z’amadolari ariko abantu barenga 100 babupfiriyemo.

Minisitiri Rwanyindo, Gatare Francis n'abandi basobanurirwa ibijyanye n'uko ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorwa muri Rulindo
Ubwo basuraga ETI Nyakabingo icukura amabuye y'agaciro
Minisitiri Rwanyindo avuga impanuka zo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro zakirindwa
Francis Gatare avuga ko Akarere ka Rulindo kaza ku isonga mu mpanuka z'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Barimo kuyungurura amabuye y'agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza