Akarere ka Rutsiro kagiye kuzahura ibigo bikijegajega mu burezi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro, abarezi n’ababyeyi bashyizeho uburyo bwo bushya bwo kongera ingufu mu burezi butangwa nyuma yo gukeburwa no kugaragarizwa ko hari byinshi bagomba gukora bikiri ku rwego rwo hasi bituma ireme ryabwo ritimakazwa bikwiye.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kwerekwa uko uburezi buhagaze n’itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bamaze ibyumweru bibiri basura bimwe mu bigo by’amashuri byo muri aka karere muri gahunda yo gukora ubukangurambaga ku guteza imbere ireme ry’uburezi.

Ibibazo byagarutsweho by’umwihariko birimo icyo kugaburira abana ku ishuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, icy’abasiba cyane mu ishuri bagatsindwa bakanasibizwa n’icyo kuba hari abarimu bafite imyitwarire mibi.

Kuri ibyo hiyongeraho umwanda muri bimwe mu bigo by’amashuri, imiyoborere mibi, gufata nabi ibikoresho no kuba hari ababyeyi batagirana imikoranire n’ishuri mu kurera abana.

Ku wa 15 Gicurasi 2018, itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bagiranye inama n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro, abafite uburezi mu nshingano n’ababyeyi babasaba gufata ingamba ku bibazo byagaragaye bigakemurwa.

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi, Mutsinzi Antoine, wari uyuboye iryo tsinda yababwiye ko kugaburira abana ku ishuri bikiri hasi bityo bikwiye kongerwamo ingufu hakanashakwa umuti w’ikibazo gituma abanyeshuri basibizwa, abandi bakava mu ishuri.

Yagize ati “Kugaburira abana ku ishuri biracyari ku rugero rwo hasi kuko hari aho usanga mu bana 285 bagomba kurya, ababona ifunguro ari 34 gusa. Hari kandi ikigo twagezeho dusanga mu bana 800 bahiga basibije 325. Ikindi ni ibikoresho bidafatwa neza ngo bikoreshwe neza nka mudasobwa n’ibitabo byatanzwe ndetse n’intebe z’abanyeshuri.”

Mutsinzi yasabye ko ubuyobozi ku nzego z’ibanze bugira imikoranire n’amashuri bagakangurira ababyeyi kwita ku bana kandi bakuzuza inshingano zabo mu kurera neza.

Mu bitekerezo byatanzwe, bamwe mu babyeyi n’abarimu bagaragaje ko kuba bakiri inyuma mu burezi bituruka ku miyoborere mibi y’amashuri, kudafatanya hagati yabo no kuba ubuyobozi butabegera ngo bubagire inama.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérance, yashimiye Minisiteri y’Uburezi ku gikorwa yashyizemo ingufu cyo kubafasha kunoza uburezi avuga ko ahagaragajwe ibibazo hagiye gushyirwa ingufu bigashakirwa ibisubizo.

Yagize ati “Nk’uko mwabibonye hari ibigo bigaragara ko bifite icyerekezo binakora neza umuntu yashimira ariko hari n’ibindi inzira ikiri ndende bisaba ko tubiba hafi. Mu ngamba twafashe ni ugukomeza ubukangurambaga ntibirangirire aha, tugasura ibigo nk’uko twabyemeranyijeho ahari amakosa tukayakosora n’ibimeze neza tukabikomeza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérance, yemeje ko abayobozi b'amashuri batayobora neza bazahanwa

Ayinkamiye avuga ko muri rusange mu mashuri basanze atameze neza ari ahayobowe n’abayobozi badahamye bityo bagiye kwita ku miyoborere y’amashuri byaba ngombwa hagatangwa n’ibihano kuko usanga hari bamwe batita ku nshingano zabo nkana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yavuze ko hagiye kwitabwa ku kibazo cy’abana bava mu ishuri n’abajyanwa mu mirimo ivunanye nko gucukura amabuye y’agaciro no gusarura icyayi ndetse n’abasiba kwiga kandi n’abarimu batigisha neza uko bikwiye bagahwiturwa.

Yemeje ko hagiye kongerwa ingufu mu kwegera ababyeyi no kubakangurira kuzuza inshingano zabo zo kurera abana babo no kubafasha kwiga neza.

Itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi ryabemereye ko aho basabye ubuvugizi ku bibazo bafite birimo integanyanyigisho zidahagije, ibikoresho na internet n’ubundi bufasha bazabukora bityo ireme ry’uburezi rigatezwa imbere.

Mu Karere ka Rutsiro hagaragara ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye 105, itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi basuye ibigera kuri 41 mu byiciro bibiri by’ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi bamaze gukora.

Gahunda ya Mineduc y’ubukangurambaga ngarukagihembwe bugamije kuzamura ireme ry’uburezi, icyiciro cyayo cya kabiri cyatangiye mu turere dutandukanye tw’igihugu tariki ya 2 Gicurasi isozwa ku wa 15 Gicurasi 2018. Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyigire myiza n’indangagaciro no guhanga ibishya ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme.”

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), Mutsinzi Antoine, yasabye ko haba ubufatanye mu gukemura ibibazo bidindiza uburezi muri Rutsiro
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérance, yavuze ko ibibazo biri mu burezi bigiye gushakirwa umuti
Umwe mu bitabiriye inama atanga igitekerezo ku cyateza imbere ireme ry'uburezi mu Karere ka Rutsiro
Hagaragajwe ko imikoranire idahamye hagati y'ababyeyi, abarimu n'ubuyobozi iri mu bidindiza ireme ry'uburezi
Abayobozi b'amashuri mu Karere ka Rutsiro batanze ibisobanuro ku bitagenda neza mu bigo bayobora bemeza ko bagiye gukemura ibibazo bihari
Ababyeyi, abarimu n'abayobozi biyemeje gufatanya mu gukemura ibibazo bigaragara mu burezi mu Karere ka Rutsiro
Abihayimana na bo biyemeje kongera imbaraga mu guteza imbere uburezi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza