Akavuyo, ubuke bw’abakozi n’icyizere gike ... mubyo WASAC yireguje ku gusesagura umutungo wa leta

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Nzeri 2017 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) bwagaragaje ko bimwe mu byatumye gisesagura amafaranga ya Leta ari ukubera abakozi bake, abakozi bakoraga nta cyizere bifitiye, akavuyo mu mikorere, kubura amafaranga n’ibindi.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere ubwo abayobozi b’icyo kigo bitabaga Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) ku byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagenzuye ibigo bya Leta bitandukanye guhera muri Kamena 2016 kugeza Mata 2017, agenzura uko byakoresheje umutungo wa Leta mu ngego y’imari y’umwaka wa 2015/2016.

Mu byo raporo yagaragaje muri WASAC, miliyari eshatu na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda yasohotse nta nyandiko zigaragaza icyo agiye gukora. Miliyari 1.1 yinjiye mu mitungo ya Wasac ariko batagaragaza aho yavuye. Mu mwaka wa 2011, EWSA yabikije miliyoni 500 muri Access Bank, bemeranywa ko azajya yunguka 9 % buri mwaka ariko kugeza amasezerano yarangira mu mwaka wa 2014 nta nyungu n’imwe yari yagashyizweho kandi ntibinashoboka ubu kuko amasezerano yarangiye, ayo mafaranga yari akiri muri iyo banki mu mwaka wa 2016.

Raporo kandi yerekanye ko muri Kamena 2014, iyari EWSA yasinye amasezerano yo kuyizanira ibikoresho by’amazi bifite agaciro ka 567 000 by’amadolari,muri uko kwezi hongera hasinywa amasezerano y’ibikoresho by’agaciro k’amadolari 64 0000 , hanasinywa andi masezerano y’agaciro ka 1 700 000 000 Frw.Amasezerano n’abatsindiye amasoko yagombaga kumara imyaka ibiri.

Ibikoresho byaguzwe icyo gihe bimwe biracyahari ntibikoreshwa, ibindi byavuye ku gihe,hari ibikoreshwa rimwe na rimwe ndetse n’ibyangiritse by’agaciro ka 1 100 000 000 Frw.

Raporo kandi yagaragaje amasoko 153 yagombaga gutangwa afite agaciro ka miliyari 40 Frw nyamara ntatangwe ahubwo hagatangwa andi atari ari muri gahunda kandi bitagaragara ko yihutirwaga.

Abadepite babajije impamvu amasoko yatanzwe muri Kamena 2014, kandi hari haratangiye uburyo bwo kugabanya EWSA mo ibigo bibiri, barangiza bakanatumiza ibikoresho bidakenewe.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya WASAC, Dr Omar Munyaneza, yavuze ko bamaze kubona ko hatanzwe amasoko y’ibikoresho bidakenewe bahise bayahagarika, ababigizemo uruhare ngo batangiye gukurikiranwa.

Yagize ati “Twihutiye guhagarika ayo masezerano y’ibikoresho kuko twabonaga ko biri kuduhombya. Hari bamwe mu bakozi bari gukurikiranwa muri bo hari n’abasize badutwaye ibikoresho biri gukurikiranwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko biyemeje ko mu Ukuboza uyu mwaka bazaba bamaze gukoresha ibikoresho bikiri bizima, ibidakenewe babiteze cyamunara.

Yavuze kandi ko impamvu hatumijwe ibyo bikoresho ahanini ari akavuyo kari kari mu mikorere y’icyo kigo, abakozi badatuje, nta buryo bw’imikorere bwari buhari (structure) n’ibindi.

Ku kibazo cy’amasoko ataratanzwe kandi yaragombaga gutangwa, Ushinzwe amasoko muri WASAC, Monia Lobga yavuze ko byatewe no kuba hari amafaranga bageze mu mwaka hagati ntaboneke no kuba bari abakozi bake bashinzwe amasoko.

Ati “Hari amafaranga batwemereraga yo gutanga amasoko, byageramo hagati bakatubwira ko nta mafaranga ahari. Tukayasubika…ibindi ni ukubera umubare w’abakozi bake bari bashinzwe itangwa ry’amasoko ku buryo gutanga amasoko yose bitari gushoboka.”

Abadepite nabwo kuri iki kibazo ntibanyuzwe kuko WASAC itagaragaza uburyo igihugu cyabuze miliyari 40 zo gushyira mu mishinga yihutirwa, ahubwo hagatangwa andi masoko atari ari muri gahunda kandi atanihutirwa.

Hagaragajwe kandi ikibazo cy’imikoranire idahwitse hagati ya WASAC n’Uturere. Urugero batanze ni amasezerano icyo kigo cyagiranye n’Akarere ka Kamonyi na Rutsiro agaragaza ko buri ruhande rwagombaga gutanga 50 % kugira ngo imishinga bafitanye ikorwe, nyamara WASAC ikarenzaho n’andi atari mu masezerano.

Ku mafaranga WASAC yagombaga gutanga muri Kamonyi, yongereyeho miliyoni 285 naho muri Rutsiro barenzaho miliyoni 190.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa WASAC, Muhumuza Giselle, yavuze ko muri Kamonyi impamvu barengejeho andi mafaranga ari uko bashakaga ko ibikorwa byihuta, banga ko biba bihagaze ahubwo bemeranya n’Akarere ka Kamonyi kuzasubiza ayo mafaranga mu wundi mushinga bari bagiye gufatanya na WASAC.

Havuzwe kandi ku bindi bibazo nk’isoko ryo kubaka uruganda rwa Nzove nta piganwa, WASAC ikavuga ko abandi bari batinye kurizamo kubera uburyo ryari rigoranye, kuba hari imiyoboro idakora, kuba hari inganda z’amazi zitanga amazi make ugereranyije n’ayo zakabaye zitanga n’ibindi.

Perezida wa PAC, Nkusi Juvenal, yavuze ko ibisobanuro WASAC yatanze bisa n’ibyo yagiye itanga mu myaka yashize, akibaza uko bizakosoka buri mwaka baza nta mpinduka bakoze.

Yagize ati “Ibyo muvuga ni nabyo mwavuze mu myaka itatu ishize, izo ngamba muhora mufata zitajya mu bikorwa ni izihe…twe dutegereje ko ibintu bishyirwa mu bikorwa, ntabwo tuzahora twumva ingamba.”

Uwari uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko hari ibyuho mu mategeko amwe n’amwe yemerera ibigo gutanga amasoko uko bishatse, bikaba bikwiye gukosorwa kugira ngo umutungo udakomeza gupfushwa ubusa.

Ati “Niba dushaka guca ruswa n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta tugomba gusiba ibi byuho byose n’iyo byaba mu mategeko n’ahandi, naho ubundi tuzakomeza kuza hano guta umwanya. Kwemera gutanga isoko ku muntu umwe, abantu babyihisha inyuma bakikorera ibyabo.”

Mu makosa 111 umugenzuzi w’imari yari yagaragarije WASAC mu mwaka ushize, WASAC yatangaje ko imaze gukosora 72, andi 35 ari gukosorwa na ho ane ntarakorwaho.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa WASAC , Muhumuza Giselle
Bamwe mu bakozi ba WASAC
Bamwe mu bayobozi bo mu bigo bishinzwe ikurikiranwa ry’umutungo wa Leta
Perezida wa PAC, Nkusi Juvenal
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya WASAC, Dr Munyaneza Omar
Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadia Biraro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza