Amahanga arahanda! Urukumbuzi rwa Frankie Joe ugiye kumara imyaka itanu adakandagira mu Rwanda

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 2 Gicurasi 2019 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Frank Rukundo uzwi nka Frankie Joe, umaze imyaka ine atagera mu Rwanda, atangaza ko afite urukumbuzi rwinshi rwo kuba hamwe n’umuryango by’umwihariko kuba ari mu gihugu cye cy’amavuko.

Frankie Joe azwi mu ndirimbo nyinshi zakanyujijeho mu bihe byahise. Harimo nka Kipenda Roho yakoranye na Kidumu, Umusonga, Bubbly Bubbly n’izindi nyinshi.

Uretse umuziki ni n’umunyamideli, akaba yaranahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Big Brother Africa mu 2015 ryaberaga muri Nigeria.

Yari imaze imyaka itanu iby’umuziki yarabishyize ku ruhande, yarinjiye cyane mu byo kumurika imideli no gukina filime.

Yagaragaye muri filime zikomeye zirimo iyitwa “Painkillers”, filime y’uruhererekane “Common”, “Wynonna Earp” n’izindi.

Kuri ubu yagarutse mu muziki aho yashyize hanze indirimbo yise “Byina” avuga ko irimo ubutumwa bwo gushimagiza ubwiza bw’abanyarwandakazi.

Yabanje gukorwaho na Pastor P irangizwa n’uwitwa Daddy Andrew wo muri Uganda.

Mu Kiganiro yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko impamvu yari yarahagaritse umuziki ari akazi kenshi yari afite hakiyongeraho no kuba igiciro cyo gukorera indirimbo muri Canada aho atuye kiri hejuru.

Ati “Gukorera umuziki inaha nasanze bihenze cyane, usanga indirimbo imwe baguciye hafi itbihumbi bibiri by’amadorali. Yego wayabona ariko iyo usesenguye usanga atari ibintu bizima.”

Kuri ubu imyaka ibaye ine, uyu mugabo adakandagira mu rwamubyaye. Frankie Joe avuga ko akumbuye kuba ari mu gihugu cye cy’amavuko, ari kumwe n’abantu bamwiyumvamo cyane bitandukanye n’iyo aba.

Ati “ Muri ibi bihugu tubamo usanga ufite kwisanisha ku rwego rw’abantu uvugana nabo, ukuntu bakwiyumvamo, uko uvugana n’umuntu yakumva icyongereza ukivuga bitandukanye ukabona akurebye nabi cyangwa se hari nk’ibintu ari gutekereza. Nkumbuye kugaruka mu Rwanda nkaba ahantu nisanzuye niyumvamo, abantu bamfata uko ndi batitaye ku rurimi mvuga, uruhu rwanjye, aho nturuka n’icyo nkora.”

Frankie Joe akumbuye abo mu muryango we n'u Rwanda muri rusange

Arateganya gusura abo mu muryango bari mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka kandi hari n’imishinga ateganya kuhakorera.

Tariki ya 16 Ukuboza 2016 nibwo Frankie Joe yahawe ibyangombwa byose nk’umuturage wa Canada ndetse amazina ye ashyirwa mu bitabo. Icyo gihe yari ahamaze imyaka umunani ahatuye.

Avuga ko adateganya kongera kumara igihe kinini adakora umuziki, kuko ari byo agiye guha umwanya we uhagije.

Frankie Joe yashyize hanze indirimbo yise Byina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza