Amajyaruguru: Abagore baracyaseta ibirenge mu gukorana n΄ibigo by΄imari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Werurwe 2018 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Abagore bo mu Ntara y΄Amajyaruguru baranengwa kuba bagiseta ibirenge mu gukorana n΄ibigo by΄imari bigatuma iterambere ryabo ridindira.

Mu mibare yagaragajwe n΄Umuyobozi w΄Inama Nkuru y΄Igihugu y΄abagore mu Ntara y΄Amajyaruguru, Uwitonze Modeste, ni uko mu bagore ibihumbi 909 batuye muri iyi ntara, ibihumbi 43 nibo bitabiriye gukorana n΄ibigo by΄imari.

Akomeza avuga ko ibi ahanini biterwa n΄uko bagifite imyumvire iri hasi bigatuma bitinya bakumva ko gahunda nk΄izi zireba abagabo babo gusa.

Yagize ati “N΄ubwo hari abagore bamaze kumva akamaro ko gukorana n΄ibigo by΄imari haracyari n΄abandi batari babyumva ubona ko bagiseta ibirenge, ugasanga atatinyuka gufata icyangombwa cy΄ubutaka ngo agitangeho ingwate bamuhe inguzanyo cyangwa se akumva ko yafata amafanga ye make akayabitsa ariko kwaka inguzanyo akabitinya.”

Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE bavuga ko gutinyuka bagakorana n΄ibigo by΄imari aribyo byatumye bagera ku iterambere bafite ubu.
Mukantabana Marie Jeanne ni umwe muri bo ukora ubucuruzi bw΄inanasi, aho avuga ko yatangiye acuruza inanasi 12 ariko ubu asigaye arangura izirenga 200 byose abikesha gukorana n΄ibigo by΄imari.

Yagize ati "Nafashe icyemezo ndangura inanasi 12 mbonye birimo inyungu nganira n΄umutware njya kwaka inguzanyo muri banki y΄ibihumbi 150 ntangira kurangura nyinshi ubu ndangura izirenga 200 ku buryo ku kwezi sinabura ibihumbi 90 Frw.”

Kugeza ubu, Intara y΄Amajyaruguru ituwe n΄abagore barenga ibihumbi 909 muri bo ibihumbi 43 nibo bitabiriye gukorana n΄ibigo by΄imari hakaba hakomeje gukorwa ubukangurambaga kugira ngo n΄abatarabyumva bahindure imyumvire.

Hejuru ku ifoto: Umujyi wa Musanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza