Amajyaruguru: Miliyari 35 Frw zigiye kwifashishwa mu guhangana n’ikibazo cy’amazi ava mu Birunga

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 4 Kamena 2019 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Hashize igihe abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bagaragaza ko babangamiwe n’amazi ava mu Birunga akangiza ibyabo n’ubuzima bwabo, magingo aya iki kibazo kigiye gushakirwa umuti urambye aho miliyari 35 Frw zigiye kwifashishwa mu guhangana nacyo.

Biteganyijwe ko miliyari 35 na miliyoni 294 Frw azakoreshwa mu turere twa Musanze na Burera kuko ariho hakunze kwibasirwa n’amazi ava mu Birunga yangiza ibikorwaremezo, imitungo ndetse akanatwara ubuzima bw’abaturage.

Abaturage batuye mu bice bikunze kwibasirwa n’amazi ava mu Birunga baganiriye na IGIHE, bavuga ko uyu mushinga wo gufata amazi yo mu Birunga nugerwaho batazongera guhangiyika.

Mukamuhire Elodie utuye mu Murenge wa Kinigi yagize ati "Kumva ko hari ibikorwa bigiye gukorwa ngo badukize aya mazi yatuzonze byaba ari nk’umunsi mukuru kuri twe, nahingaga ibirayi, ariko amazi ava mu Birunga yaraharangije sinasubiramo kandi nasaruraga nka toni ebyiri.”

Uyu muturage yavuze ko isaha n’isaha amazi aba ashobora kubasenyera ndetse nabo ubwabo ntibarokoke ‘ariko kumva ko bagiye kuyadukiza dusubije agatima impembero’.

Butera Christophe nawe ati “Twabagaho duhangayikishijwe n’ubuzima bwacu n’ibyacu ariko tugiye kuryama dusinzire, duhinge dusarure, turizera ko abakoze inyigo y’iki kibazo babikoranye ubushishozi buhanitse ku buryo tuzaca ukubiri n’iki kibazo tumaranye imyaka itari mike.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba, Ngabonziza Prime, yavuze ko inyigo yakozwe igaragaza uburyo amazi azabungwabungwa ku buryo adakomeza kwangiza ibintu by’abantu n’ibikorwaremezo bitandukanye.

Ati “Inyigo yararangiye ndetse tuzatangirana n’ingengo y’imari y’uyu mwaka guhera muri Nyakanga 2019, asaga miliyari eshanu azakoreshwa mu turere twa Musanze na Burera, ibi byakozwe duhereye ku hantu hihutirwa kurusha ahandi, muri utu turere niho hagaragaye ahantu henshi hakunze kwibasirwa n’aya mazi, tuzakomereza no mu tundi turere ku buryo mu myaka itatu iri imbere iki kibazo kizaba cyabonewe umuti.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko iyi nyigo yakozwe hagamijwe kureba uburyo amazi ava mu Birunga yafatwa akayoborwa ku buryo agera mu Kiyaga cya Burera na Ruhondo no mu mugezi wa Mukungwa.

Iyi ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, ubw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amazi n’amashyamba, inzego z’umutekano n’abashinzwe iby’ubutaka aho basuzumiraga hamwe iyi nyigo imaze imyaka ibiri ikozwe.

Abayobozi b'Intara y'Amajyaruguru basuye ahantu hatandukanye hangijwe n'amazi ava mu Birunga
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba, Ngabonziza Prime na Guverineri Gatabazi JMV basobanura ingamba zafashwe mu gukemura iki kibazo cy'amazi ava mu Birunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza