Amanota y’abakoze ibizamini bisoza ayisumbuye agiye gutangazwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Gashyantare 2018 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare izasohora amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2017.

Ibinyujije kuri Twiter, Mineduc yatangaje ko amanota azatangazwa saa cyenda z’igicamunsi ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru.

Amanota azatangazwa ni ay’abiga amasomo y’ubumenyi rusange, abiga inderabarezi (TTC) n’abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET).

Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2017 bangana na 44,037 barimo abakobwa 23,536.

Mu mwaka wa 2016 abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye batsinze ku kigero 88%. Icyo gihe mu masomo y’Ubumenyi rusange hari hakoze abanyeshuri 41 240, batsinda ku kigero cya 89,5%.

Mu biga Inderabarezi hari hakoze abanyeshuri 2 782, batsinda ku kigero cya 99.6 %, naho abiga amashuri y’Imyuga n’Ubumenyi ngiro hari hakoze abanyeshuri 24 074, batsinda ku kigero cya 88.41%.

Amanota y'abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye agiye gutangazwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza