Amashyaka 10 arimo iriyoboye u Bushinwa arifatanya na FPR muri Kongere yemerezwamo umukandida

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Kamena 2017 saa 09:58
Yasuwe :
1 0

Abahagarariye amashyaka 10 ari ku butegetsi mu bihugu icyenda bya Afurika n’u Bushinwa, bategerejwe muri Kongere idasanzwe y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagize Inama Nkuru y’Umuryango, bakurikire igikorwa cyo gutora umukandida uzayihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku wa 3 na 4 Kanama 2017.

Iyi Kongere iba kuri uyu wa Gatandatu, ni umwanya abanyamuryango bahawe wo gushyira mu bikorwa ibyifuzo bagaragaje igihe bifuzaga ko Itegeko Nshinga ryahinduka kugira ngo ryemerere Perezida Paul Kagame kwiyamamaza bakaba barabisabye mu bibazo n’ibitekerezo bagaragazaga mu ruhame mu nama zinyuranye zabahuzaga na Perezida Kagame cyangwa izindi ntore z’umuryango hirya no hino mu gihugu.

Amatsinda y’abahagarariye amashyaka ari ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, Tanzania, Ethiopia, Kenya, Angola, Uganda, Repubulika ya Congo, Eritreya, Djibouti n’u Bushinwa, bagera kuri 30 bategerejwe muri iyi kongere ibera ku cyicaro gishya cya FPR Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama Cha Mapinduzi, Abdulrahman Kinana, ari na we uyoboye itsinda ryaturutse muri icyo gihugu, ejo ku wa Gatanu yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, atangaza ko ashingiye ku iterambere igihugu kimaze kugeraho, asanga amatora mu Rwanda azagenda neza kuko amahitamo y’Abanyarwanda aboneye.

Yagize ati “Nta mpungenge dufite ko amatora y’Umukuru w’Igihugu hano azaba mu mahoro no mu mutekano kuko abanyarwanda bafite umurava udasanzwe wo kwiteza imbere no kurwanya ubukene.”

Urutonde rw’abashyitsi bitabira kongere idasanzwe ya FPR Inkotanyi, rugaragaza ko ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa, CPC, rihagararirwa na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, Rao Hongwei.

U Rwanda n’u Bushinwa bafitanye umubano umaze imyaka isaga 46, bukaba burufasha mu nguzanyo z’igihe kirekire, ubufasha mu bya tekiniki na buruse zihabwa abanyeshuri bajya kwiga ibijyanye n’ ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’ibikorwa remezo.

Nta kabuza ko Inama Nkuru ya FPR Inkotanyi iri bwemeze Paul Kagame nk’umukandida w’iri shyaka kuko ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali abanyamuryango bamwemeje ku gipimo cya 100% ndetse n’amashyaka nka PSD na PL, akagagaragaza ko nta wundi basanga wayobora u Rwanda, bakemera kumutangaho umukandida.

Aya mashyaka ndetse n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu nzego z’ibanze, bashingira ku iterambere Perezida Kagame agejeje ku gihugu, ryatumye bagaragaza ko bakimukeneye bagatanga ibitekerezo biganisha ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 101 yamubuzaga kongera kwiyamamaza.

Itsinda ry'abaturutse muri Congo Brazaville baje kwifatanya na FPR mu nama y'Inteko Rusange yemerezwamo umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza