Amasoko atangwa mu bitaro by’uturere agiye gutangira gupiganirwa binyuze mu ikoranabuhanga

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Itegeko riteganya imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko ya leta rimaze amezi asaga umunani risohotse mu igazeti ya Leta; kuri ubu rikoreshwa mu nzego 146.

Itegeko rya mbere rigenga amasoko ya leta ryasohotse mu 2007, rivugururwa mu 2013. Irishya N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 7 Nzeri 2018.

Mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo habanje inzego zigenga mu micungire zirimo Perezidansi, Inteko Ishinga Amategeko, Urukiko rw’Ikirenga, za minisiteri, uturere, Kaminuza y’u Rwanda n’ibigo bishinzwe uburezi nka REB, WDA, HEC n’ibindi.

Inzego zishamikiye ku zigenga zirimo ibitaro by’uturere, imirenge n’utugari, amashuri abanza n’ayisumbuye, ntizahawe uburyo bwo gutanga amasoko hifashishijwe ikoranabuhanga (E-procurement).

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), Seminega Augustus, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa 23 Gicurasi 2019, ko izo nzego na zo zatekerejweho.

Ku ikubitiro, kuva muri Nyakanga 2019, ibitaro by’uturere 43 bizahabwa uburyo buzabifasha gutanga amasoko mu ikoranabuhanga.

Yagize ati “Gahunda y’imitangire y’amasoko ya leta izagera mu nzego zose. Izishamikiye ku zindi ntizatangiye kwifashisha ikoranabuhanga kuko zifite imicungire yihariye.’’

Yakomeje avuga ko mu gutangira hazabamo ikibazo cyo gushyiraho imyanya mishya mu bigo bitandukanye.

Ati “Inzego zigenga zisanganywe abantu bashinzwe amasoko ariko nujya mu kigo nderabuzima ntuzahamusanga; bizabanza kugorana kubona umuntu uzaha ikoranabuhanga ngo ajye arikoresha.’’

Umuyobozi ushinzwe Umushinga w’Ikoranabuhanga mu Masoko ya Leta, Migambi Richard, yavuze ko mu Ukuboza 2018, aribwo baganiriye n’ibitaro by’uturere ku mikorere mishya.

Yagize ati “Twasanze nta mbogamizi ziri mu guhuza ikoranabuhanga n’imikorere y’ibitaro. Mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka utaha nibwo rizatangira gukoreshwa.’’

Biteganyijwe ko muri Kamena 2019, RPPA izatangira kwandika abantu muri iryo koranabuhanga. Abashinzwe gutanga amasoko ya Leta bazahugurwa ndetse na ba rwiyemezamirimo baziyandikisha basangizwe ubumenyi hagati ya Kamena na Nyakanga 2019.

Ba rwiyemezamirimo basanzwe bapiganira amasoko y’ibitaro by’uturere basabwe kwiyandikisha mu ikoranabuhanga kugira ngo bizajye biborohera gupigana.

Migambi yavuze ko ikoranabuhanga ryoroshya akazi kandi na rwiyemezamirimo akoroherwa no gupigana bitamusabye ingendo ndende. Ati “Bifasha inzego kubona abantu benshi bapiganira amasoko.’’

RPPA yagaragaje ko ifite ubwirinzi butuma amakuru y’ikoranabuhanga atinjirirwa n’abashaka gutanga isoko mu buryo bw’amanyanga.

Migambi yashimangiye “Rwiyemezamirimo n’undi ukoresha ikoranabuhanga afite uko yiyandikisha, agahabwa umukono koranabuhanga ‘digital certificate’ ugenwa harebwe ibyangombwa byose by’umuntu.’’

Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu 2016, bamwe mu batanga amasoko ya leta, batunzwe agatoki ko badakurikiza amategeko mu gutanga amasoko. Leta yahombeye mu masezerano ya miliyari 15 Frw bitewe n’uko ingwate zatangwaga n’abatsindiye amasoko zabaga zirimo amanyanga.

Ibigo bya Leta byose byari byasabwe ko mu Ugushyingo 2017 bitangira gutanga amasoko hakoreshejwe ikoranabuhanga mu gushyira mu kato ibyafatiwe mu manyanga bipiganira amasoko.

Seminega yavuze ko “Ubu rwiyemezamirimo ntiyahimba inyandiko z’ibigo by’ubwishingizi kuko banki iyo imaze kumwemerera ingwate, ibimenyekanisha mu ikoranabuhanga ko uwo muntu agakomeza gupiganira isoko.’’

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga amasoko ya Leta rimaze imyaka itatu ritangijwe. Rikoreshwa n’inzego za leta 146 mu gihugu hose, ziziyongeraho ibitaro by’uturere 43.

Abayobozi ba RPPA mu kiganiro n'itangazamakuru
Umuyobozi ushinzwe Umushinga w’Ikoranabuhanga mu Masoko ya Leta, Migambi Richard (ibumoso) n’uwa RPPA, Seminega Augustus, basobanuye uko ikoranabuhanga rizakoreshwa mu mitangire y’amasoko mu bitaro by’uturere
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), Seminega Augustus, yasobanuye ko ruswa yagabanutse kuva ikoranabuhanga ritangiye gukoreshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza