Amb Adam yavuze uburyo nyina yarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, ayisanisha n’iyakorewe Abatutsi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 10 Kamena 2019 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yakomoje ku nzira y’umusaraba Mama we yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abayahudi, avuga ko habayeho uburangare bukabije kubona nyuma y’imyaka 50 mu Rwanda, Abatutsi barishwe mu buryo busa neza n’ubw’Abayahudi bishwemo.

Adam yabigarutseho mu buhamya kuri Jenoside yakorewe Abayahudi yatangiye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza ku wa 9 Kamena, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu Nkomero, mu cyahoze ari Komine Murama.

Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango Zirikana uhuza abaharokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi, cyahuriranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 18 y’abayizize.

Mu buhamya bwe, ambasaderi Adam yabanje gushimira abaturage bo mu Karere ka Nyanza, by’umwihariko abacitse ku icumu bamutumiye kuza kwifatanya nabo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Reka ntangire nshimira abacitse ku icumu rya Jenoside bantumiye kwifatanya nabo hano uyu munsi muri iki gikorwa cy’ingenzi cyo kwibuka abanyu mwakundaga, mwaburiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Amb Adam yavuze ko mu Bayahudi basaga miliyoni esheshatu bishwe mu 1944 n’ubutegetsi bwa Adolf Hitler, n’umuryango we wagezweho n’ingaruka zayo.

Ati “Ku wa 30 Mata 1944 u Budage bwateye Hongiriya, Abayahudi bose bahise bategekwa kwambara ikimenyetso kibaranga ku buryo buri wese abasha kubatandukanya n’abandi.”

Kimwe n’abandi Bayahudi, mama wa Adam, nyirakuru na Sekuru bajyanywe mu nkambi zakusanyirizwagamo abayahudi ngo bicwe ariko ku bw’amahirwe, uwo mubyeyi aza kuharokokera.

Amb Adam yavuze ko ibyo umubyeyi we n’abandi Bayahudi bakorewe muri izo nkambi byamugizeho ingaruka mu buzima bwe.

Ati “Mama we na Papa we bafashwe n’abasirikare, Mama wanjye yari umukobwa w’imyaka icyenda y’amavuko. Yararokotse ariko yatakaje ubuto bwe.”

Yavuze ko ibyabaye ku mubyeyi we muri Jenoside yakorewe Abayahudi bisa n’ibyabaye ku mwana witwaga Uwineza Celine yumvise muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’imyaka 50.

Ati “Uwinez afite imyaka icyenda, hafi 10, yateshejwe urugo rwe, urugo yakundaga rwari i Kigali, ajya kwihishana na nyina, Nyirasenge w’umuvandimwe we, bajya kwihisha mu bihuru hafi y’urugo rwabo mu gihe induru, amasasu na gerenade byasakuzaga ku ruhande no mu baturanye.”

Uwineza yaje kwisanga mu Nkambi i Kabgayi ndetse ku bw’amahirwe ararokoka ariko bimwicira ubuto bwe.

Uwineza aherutse kumurika igitabo Untamed, Beyond Freedom kivuga ku byo yanyuzemo we n’umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amb. Adam yavuze ko bitumvikaba ukuntu mu myaka 50 gusa yari ishize Jenoside yakorewe Abayahundi ibaye, nta somo yasigiye Isi kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Ati “Hagati ya Mata na Kamena 1944, Abayahudi bose bari batuye muri Hongiriya bateshejwe ubumuntu, baratotezwa, baricwa. Nyuma y’imyaka 50, hagati ya Mata na Nyakanga 1994, Abatutsi barenga miliyoni bambuwe ubumuntu, baratotezwa, baricwa.”

“Ni gute Jenoside yakorewe Abayahudi yabayeho? mu gihugu gifite umuco nk’u Budage maze Isi ntigire icyo ikora? Ni gute Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho ?.”

Yavuze ko nta cyakozwe ngo bikumirwe nyamara ibimenyetso by’ivangura, gutesha agaciro ikiremwamuntu n’ubwicanyi byagaragaye hakorwa Jenoside yakorewe Abayahudi, bikaba no mu Rwanda ntibihagarikwe.

Amb Adam yavuze ko igihugu cye gisangiye amateka amwe n’u Rwanda ariko igishimishije ari uko biyifashisha mu kubaka ahazaza heza.

Ati “Urugendo rwanyu nirwo rugendo rwanjye, amateka yanyu niyo mateka yanjye. Ntewe ishema n’abayahudi, ntewe ishema n’Abanyarwanda. Urugendo rutagereranywa rw’abanyarwanda rufite icyerekezo mu kwiyubaka, bigizwemo uruhare na Perezida Paul Kagame, ni isomo rikomeye kuri twebwe, ku Banyafurika no ku Isi.”

Depite Uwumuremyi Marie Claire, yashimiye ambasaderi Adam ku buhamya yatanze, avuga ko igihugu cyabo cyanyuze mu bihe bikomeye nk’ibyo u Rwanda rwanyuzemo ariko uyu munsi kikaba kiri mu by’intangarugero.

Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye abasaga miliyoni esheshatu naho Jenoside yakorewe abatutsi ihitana abasaga miliyoni.

Amb Adam yavuze ko mu Bayahudi basaga miliyoni esheshatu bishwe mu 1944 n’ubutegetsi bwa Adolf Hitler, n’umuryango we wagezweho n’ingaruka zayo
Depite Uwumuremyi amaze gushyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside
Depite Uwumuremyi Marie Claire, yashimiye ambasaderi Adam ku buhamya yatanze, avuga ko igihugu cyabo cyanyuze mu bihe bikomeye nk’ibyo u Rwanda rwanyuzemo ariko uyu munsi kikaba kiri mu by’intangarugero.
Imibiri 18 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu rwibutso rwa Nkomero
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside i Nkomero
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaza, Ntazinda Erasme(iburyo) amaze gushyira indabo ku Rwibtso rwa Nkomero
Umuyobozi w'Umuryango Zirikana w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu cyahoze ari Komine Murama, Gashayija Justin, yashimiye abaje kwifatanya nabo Kwibuka

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza