Amb. Harebamungu yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Liberia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gicurasi 2017 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Dr. Harebamungu Mathias yashyikirije Perezida wa Liberia, Madamu Ellen Sirleaf Johnson, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Uyu muhango wabaye ku wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi aho Dr. Harebamungu yaboneyeho umwanya wo guhura n’Abanyarwanda bakorera muri Liberia bagirana ibiganiro n’ubusabane.

Yabibukije kuba intangarugero aho bari hose, gukunda igihugu no kwitabira gahunda za Leta zigamije kugiteza imbere.

Yabwiye abanyarwanda baba muri Liberia aho u Rwanda rugeze n‘aho abayobozi barwo bifuza kurugeza abasaba kugira uruhare mu gukomeza kurwubaka.

Yabakanguriye kandi kuzitabira ari benshi, amatora y’umukuru w’igihugu azaba muri Kanama 2017, cyane abo muri Diaspora akazakorwa ku ya 3 muri uko kwezi.

Ambasaderi Dr. Harebamungu Mathias ashyikiriza Madamu Ellen Sirleaf Johnson impapuro zimwemerara guhagararira u Rwanda muri Liberia
Ambasaderi Dr. Harebamungu Mathias mu biganiro na Madamu Ellen Sirleaf Johnson
Ambasaderi Dr. Harebamungu Mathias n’abanyarwanda baba muri Liberia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza