Amb. Harebamungu yitabiriye irahira rya Adama Barrow muri Ambasade ya Gambia muri Senegal

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 19 Mutarama 2017 saa 07:32
Yasuwe :
2 2

Ambasade y’u Rwanda muri Senegal yatangaje ko Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Harebamungu Mathias, yitabiriye umuhango w’irahira rya Adama Barrow wabereye muri Senegal nyuma y’uko Yahya Jammeh yanze kurekura ubutegetsi.

Irahira rya Barrow ryabereye muri Ambasade ya Gambia muri Senegal nkuko yari yabitangaje. Ryitabiriwe n’abahagarariye ibuhugu byabo muri iki gihugu aho yafashe ijambo agashimira abakuru b’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika bamufashije ndetse n’abo mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS).

Uyu muhango wabereye mu cyumba gito cyakira abantu 40 witabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Senegal na Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Gambia.

Barrow mu ijambo rye yagize ati “ Nta munya-Gambia n’umwe uzigera yibagirwa uyu munsi… kuva uyu munsi ndi Perezida wa Gambia hatitawe ku kuba warantoye cyangwa utarantoye”

Yakomeje avuga ko amatora yari umwanya mwiza ku banya-Gambia kugira ngo bakore impinduka zari zimaze imyaka myinshi ndetse yizeza buri muturage wese ko azabaho yisanzuye hatitawe ku bwoko cyangwa igitsina.

Adama Barrow yatorewe kuyobora Gambia kuwa 1 Ukuboza 2016 atsinze n’amajwi 45.5% kuri 36.7% ya Yahya Jammeh wari umaze ku butegetsi imyaka 22.

Nyuma yo gutsindwa, Jammeh yemeye ibyavuye mu matora ariko hashize iminsi mike abyamaganira kure avuga ko amatora yakozwe mu buriganya ndetse ko ayasheshe ahubwo ahita atangaza ko igihugu kigiye mu bihe bidasanzwe.

Ibihugu byinshi byashyigikiye Barrow byamagana umwanzuro wa Jammeh ahubwo bimusaba kuva ku butegetsi mu mahoro akanabuhererekanya biciye mu mahoro.

Itariki yo guhererekanya ubutegetsi yageze Jammeh akinangiye bituma Barrow abura uko asubira mu gihugu cye avuye muri Senegal aho yasabiwe kuba ari na ECOWAS. Byatumye afata umwanzuro wo kuharahirira abwira Isi yose ko ariwe Perezida wa Gambia byemewe n’amategeko.

Hagati aho ejo ku wa Gatatu, Inteko Ishinga Amategeko ya Gambia yemeje umwanzuro wo kongerera Yahya Jammeh iminsi 90 yo gukomeza kuyobora iki gihugu.

Adama Barrow arahirira kuyobora Gambia, hagati aho Yahya Jammeh yanze kuva ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza