Abanyarwanda baba muri Canada biyemeje gutanga umusanzu mu bikorwa biteza imbere u Rwanda

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 29 Ukwakira 2016 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Canada (Rwanda Community Abroad RCA) biyemeje gukomeza kugaragaza isura nziza y’u Rwanda mu mahanga aho bagenda hose.

Ibi byagarutsweho ku ya 22 ukwakira 2016 mu Mwiherero w’abayobozi b’ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Canada,RCA-Canada n’abayobozi b’Abanyarwanda mu Karere ka Ottawa-Gatineau.

Uyu mwiherero w’aba bayobozi wari ugamije kureba aho bavuye, aho bageze n’aho bagana, kureba ibikorwa bakoze niba barabikoze neza, aho bagomba gukosora n’aho bagomba gushyira imbaraga, noneho bakareba ibizakorwa ubutaha.

Théophile Rwigimba wateguye iki gikorwa yishimiye ubufatanye bwa ambassade na RCA-Canada, anemeza ko bazakomeza gufatanya.

Abari mu mwiherero bashoboye kuganira ku bibibera mu mijyi yabo bashobora no kungurana inama y’uko ibintu bimwe byajya bigenda nk’ibyerekeranye n’uko abantu bajya bitabira ibikorwa bitandukanye bitegurwa na RCA z’uturere.

Bemeranyije amategeko azemezwa n’inama rusange yo muri Mutarama 2017.
Abanyarwanda baba mu mahanga bifuje gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo babinyujije mu mahuriro yabo aho bazishakamo 100 000$ yo gutanga umusanzu muri gahunda za leta zihashya ubukene nka Girinka na Mituweli.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza