Ambasaderi Vrooman na Bernard Makuza baganiriye ku mutekano mu karere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda, Peter Vrooman, kuri uyu wa Kane yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena Bernard Makuza byibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’umutekano mu karere.

By’umwihariko Ambasaderi Vrooman na Makuza baganiriye byimbitse ku mahoro n’umutekano, iterambere ry’ubukungu, iterambere ridaheza, demokarasi n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu nkuko The New Times yabitangaje.

Nyuma y’ibiganiro, Perezida wa Sena, Bernard Makuza yabwiye itangazamakuru ko baganiriye ku mutekano mu Karere n’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.

Makuza yavuze ko kubungabunga amahoro ku Isi ari umwanzuro Guverinoma y’u Rwanda itazatezukaho mu gukumira ko habaho ubwicanyi.

Yashimye kandi uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.

Ku by’umutekano mu karere Makuza yagize ati “Twaganiriye ku mitwe y’iterabwoba iri mu karere. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize imbaraga nyinshi mu guhashya umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wari ubangamiye cyane isi.”
Yakomeje agira ati “Twamusobanuriye neza ku mitwe y’iterabwoba nka FDLR n’abantu bayitera inkunga. Twaganiriye kuri ibi kuko si ibintu umuntu yaceceka kuko umutekano w’igihugu kimwe uba ufite aho uhuriye n’uw’ikindi.”

Makuza kandi yasabye Amerika gukomeza umuhate wo kugeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babarizwa muri icyo gihugu.

Ambasaderi Vrooman yashimye by’umwihariko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 25 ishize, avuga ko ari ingenzi mu kubaka u Rwanda rushya.

Ati “Ni ikintu mbona Isi ikwiriye kurwigiraho. Tubikurikiranira hafi kandi mu mwaka wanjye wa mbere muri iki gihugu nize byinshi.”

Umubano w’u Rwanda na Amerika usanzwe uhagaze neza, ndetse icyo gihugu kiza mu bitera inkunga ikomeye ibikorwa bigamije iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Imibare y’Ikigega cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, igaragaza ko kugeza mu 2016 icyo gihugu cyari kimaze guha u Rwanda inkunga a milioni $268,8.

Iyi nkunga yagiye ishyirwa mu bikorwa birimo iby’ubuzima by’umwihariko mu kurwanya agakoko gatera Sida, kurwanya amakimbirane, gusigasira amahoro n’umutekano, uburezi bw’ibanze ubuhinzi, amazi, isuku n’isukura, kwihangira imirimo n’ibindi.

Perezida wa Sena,Bernard Makuza yaganiriye na Ambasaderi Vrooman / Ifoto: The New Times

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza