Ambasaderi w’u Butaliyani yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kamena 2019 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Uhagarariye u Butaliyani mu Rwanda, Domenico Fornara, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, byibanze ku kungurana ibitekerezo ku mikoranire ya Polisi z’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Kamena.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko ibi biganiro byibanze ku kongera ubufatanye busanzwe burangwa hagati ya Polisi zombi aho usanga abapolisi b’u Rwanda bahabwa amahugurwa amwe n’amwe ku bufatanye na Polisi y’u Butaliyani.

Aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano urambye usanzwe uranga Polisi z’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu kubaka ubushobozi.

U Butaliyani busanzwe bugirana ubufatanye n’u Rwanda mu gutanga amahugurwa ku bapolisi b’u Rwanda.

Ubwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yahaga ipeti rya Constable abanyeshuri 1342 bari bamaze amezi icumi bakurikirana amasomo abemerera kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko igihugu gifite gahunda yo gushakira amahugurwa abapolisi b’u Rwanda yo gukarishya ubumenyi.

Ati “Muri gahunda dufitiye Polisi y’u Rwanda, harimo kubongerera amahugurwa y’imbere mu gihugu n’ayo hanze yacyo kugira ngo bakomeze gukarishya ubumenyi mu gutanga serivisi nziza ku baturage.”

Ibi akaba yarabivuze mu muhango wo gusoza amahugurwa ku bapolisi bato 1342 bari bashoje amasomo bafatiraga mu ishuri rya Polisi riherereye i Gishari.

Ambasaderi w'u Butaliyani mu Rwanda ubwo yakirwaga n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza