Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yateye utwatsi umunyamakuru umushinja kumutera ubwoba

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj Gen Frank Mugambage, yateye utwatsi amagambo y’umunyamakuru Justus Muhanguzi wo muri Uganda, umushinja ko yamuteye ubwoba ndetse akamufata nk’imbohe, ibirego avuga ko nta shingiro bifite.

Muhanguzi ubu usigaye akorera Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu muri Uganda, avuga ko ubu afite ubwoba nyuma yo gusohora igitabo kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gitabo yacyise “Eyes of a Journalist, an eyewitness account of the 1990-1994 war and genocide in Rwanda”, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “Amaso y’umunyamakuru, umutangabuhamya wiboneye intambara na Jenoside mu Rwanda mu 1990-1994.”

Nk’uko Chimp reports yabitangaje, Muhanguzi avuga ko gusohora igitabo cye byarakaje abayobozi muri ambasade y’u Rwanda i Kampala, ndetse umunsi cyagombaga gusohokeraho wabanje kwigizwa inyuma kuko mbere byari biteganyijwe kuwa 6 Mata 2017. Gusa ntasobanura impamvu bitabaye.

Ubwo yamurikaga icyo gitabo kuri Hotel Africana kuwa Kane w’Iki Cyumweru, Muhanguzi yavuze ko ku munsi yari yateganyije kukimurikaho yahamagawe n’umuvugizi wa polisi ya Uganda, Asan Kasingye mu nama n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, General Kale Kayihura ahitwa Naguru, ku cyicaro gikuru cya polisi.

Muhanguzi ngo ahageze ntiyabonye Kayihura bivugwa ko wari ufite akazi kenshi, ahubwo mu biro bya Kasingye, ngo yahuye n’umudiplomate w’u Rwanda, Israel Baguma byatangajwe ko ashinzwe imikoranire na polisi muri ambasade, ngo wavuze ko guverinoma ifite ikibazo ku gitabo ashaka gusohora.

Baguma ngo yamuhaye ubutumire muri ambasade ngo ahure na Ambasaderi Mugambage wamushakaga arabyemera.

Kuri ambasade, ngo Mugambage yamubwiye ko amaze igihe akurikirana “uburyarya n’inkuru mpimbano z’umwanditsi ku ntambara,” amubwira ko atagomba kuyoborwa n’ibitekerezo by’abanzi b’u Rwanda.

Muhanguzi yagize ati “Nta kurya iminwa, (Amb) Mugambage yarambwiye ngo ndekere aho igitekerezo cyo kumurika igitabo, ndetse avuga ko umuryango mpuzamahanga ushishikajwe no komora ibikomere byatewe na jenoside…”

Yakomeje agira ati “Naje kubona ko nafashwe ndetse ntazi neza niba ndi bubashe gusohoka muri ambasade amahoro… Nasabye imbabazi ku makosa nakoze.”

Mbere yo gusohoka, Muhanguzi avuga ko yabanje kwihanangirizwa kudashyira mu itangazamakuru ibyabaye no kudasohora kopi n’imwe y’igitabo cye.

Ambasaderi yabiteye utwatsi

Ambasaderi Mugambage mu gusubiza kuri iki Cyumweru, yabwiye ChimpReports ko yahuye na Muhanguzi, ariko ibyo kumutera ubwoba ari ibinyoma.

Yagize ati “Nibyo twarahuye kandi ndashaka gushimangira neza ko tutahuye inshuro imwe gusa. Yaje ku bushake bwe. Yaje kuri ambasade nk’inshuro eshanu. Ni gute wavuga ko wafashwe nk’imbohe kandi uri umushyitsi uhoraho? Biratangaje.”

Abajijwe impamvu yahuye na Muhanguzi, ambasaderi Mugambage yakomeje agira ati “Impamvu nahuye na we yari inkuru irebana no kwibohora yasohokaga mu binyamakuru. Yari ifite ibinyoma byinshi no gusebanya. Twaramuvugishije yemera ko habayemo amakosa.”

Muhanguzi yari mu banyamakuru bo muri Uganda bakurikiranye urugamba rwa FPR Inkotanyi rwo kubohora igihugu kuva mu 1990. Nyuma yakomeje kugenda yandika ibyo yiboneneye ku rugamba, mu binyamakuru bikomeye muri Uganda.

Ngo yanditse inkuru zitandukanye ku rupfu rwa Habyarimana n’urwa Rwigema wayoboye ingabo z’Inkotanyi ku ikubitiro, muri ibyo bikorwa ambasade iza kwifuza kumenya ngo “ninde uri kwandika ibyo bintu n’impamvu ari kubikora?”

Mugambage avuga ko mu biganiro yagiranye na Muhanguzi “Yemeye ibyo binyoma. Yemeye ko hari abantu babiri inyuma. Yemera ko hari abantu babifitemo inyungu bamukoresha.”

Ambasaderi Mugambage yakomeje avuga ko Muhanguzi yanashakaga amafaranga muri ambasade ngo areke gushyira ahagaragara igitabo cye, ibyo avuga ko “byari nk’ubucuruzi.”

Mugambage yakomeje avuga ko intego z’icyo gitabo cya Muhanguzi ari ugusebya guverinoma y’u Rwanda, cyane cyane mu gihe nk’iki gikomeye.

Yakomeje agira ati “Uyu mugabo ni umubeshyi. Intego ze z’ibanze ni ukugerageza gushaka amafaranga yihuse. Twaganiriye cyane ku kuvuga nabi uko urugamba rwagenze.”

“Ntabwo ari byo kuvuga ko twamufashe nk’imbohe kubera ko yasuraga ambasade inshuro nyinshi ku bushake. Dufite uburenganzira bwo kumubwira ngo ibi nibyo by’ukuri.”

Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, AIGP Asan Kasingye yabwiye itangazamakuru ko yatumiye Muhanguzi i Naguru ngo ahure na IGP Kayihura, nyuma y’uko guverinoma y’u Rwanda yari yagaragaje impungenge uwo mugabo yari agiye gusohora ku munsi wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi, bamusaba ko yabyimura.

Kasingye yateye utwatsi ibyo kuba Muhanguzi yaratewe ubwoba ariko avuga ko atakwivanga mu byo we n’ubuyobozi buhagarariye u Rwanda baganiriye.

Mu gihe Muhanguzi we avuga ko atigeze ahura na IGP Kayihura ndetse ko atigeze ahura n’abayobozi ba polisi ya Uganda guhera muri Mata, Kasingye we yabiteye utwatsi avuga ko bombi bahuye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj Gen Frank Mugambage, yateye utwatsi amagambo y’umunyamakuru Justus Muhanguzi wo muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza