Ambasaderi wa Kenya wari unahagarariye abadipolomate mu Rwanda yimuriwe muri Djibouti

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Gicurasi 2019 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Perezida Uhuru Kenyatta yakoze impinduka mu bahagarariye Kenya mu mahanga bagera kuri 18, barimo Amb. John Mwangemi wari umaze imyaka itandatu ahagarariye icyo gihugu i Kigali.

Mu mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatanu, uretse Mwangemi wari umaze igihe anahagararariye abadipolomate bakorera mu Rwanda woherejwe muri Djibouti, Perezida Kenyatta yanasimbuje Hassan Wario wari ambasaderi muri Autriche, amusimbuza Robinson Njeru Githae wari ambasaderi i Washington DC.

Wario wahoze ari Minisitiri wa siporo anakurikiranyweho kunyereza amafaranga yari agenewe imikino Olempiki yabereye i Rio de Janeiro muri Bresil mu 2016.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kenya, Amb Monica Juma, yifurije amahirwe masa abahawe iyo mirimo kuko bazabanza kwemezwa na Sena mbere yo kujya mu nshingano zabo.

John Mwangemi yageze mu Rwanda mu 2013 asimbuye Rose Makena Muchiri wari umaze kugirwa ambasaderi wa Kenya mu Buholandi. Icyo gihe yatangaje ko intego ye ari ukurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi usanzwe uhagaze neza.

Yagize ati “Duha agaciro gakomeye kuba turi abaturanyi kandi muzakomeza kubona imbaraga nyinshi mu kwishyira hamwe. Duteganya kongerera imbaraga imibanire yacu ishingiye ku bucuruzi kandi tuzakoresha ubushobozi dufite muri ambasade zacu mu guteza imbere ubucuruzi hagati ya guverinoma zombi.”

Mwangemi nubwo avuye mu Rwanda hataratangazwa umusimbura, asize umubano w’ibihugu byombi uri ku rwego rushimishije.

Perezida Kenyatta aheruka mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe ku wa 11 Werurwe 2019, aho yageze i Kigali agakomereza urugendo rwe i Gabiro mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare mu Karere ka Gatsibo ahaberaga Umwiherero w’abayobozi.

Mu ijambo yagejeje ku bawitabiriye, Perezida Kenyatta, yashimye ‘umuvandimwe’ Perezida Kagame wemeye ubusabe bwe ngo aganirize abayobozi bitabiriye Umwiherero.

Yagize ati “Ubwo yambwiraga ko mufite umwiherero, namubwiye ko nk’inshuti, umuvandimwe n’umuturanyi, nashimishwa no kuza kureba uko abantu bagenza mu Rwanda. Ni ngombwa kuvuga ko nanyuzwe cyane ndetse nanjye nzigana iyi gahunda.’’

Yakomeje ashimangira ko umubano hagati y’u Rwanda na Kenya uri mu ikomeye igihugu cye gifitanye n’ibindi.

Umubano w’ibihugu byombi ugaragara mu butabera, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi. Binafitanye imikoranire mu bucuruzi aho hafi 30 % by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku cyambu cya Mombasa.

Amb. John Mwangemi wari umaze imyaka itandatu ahagarariye Kenya mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza