Amerika yatanze inkunga ya miliyoni 42 Frw yo gufasha abaturage basenyewe n’ibiza

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 06:09
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, yatangaje ko igihugu cye cyatanze miliyoni 42 Frw yo gufasha abasenyewe n’ibiza, mu mvura ikomeye yaguye mu kwezi gushize.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Ambasaderi Barks-Ruggles avuga ko kuwa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2017 aribwo ayo mafaranga yemejwe, agenewe gufasha abasenyewe n’imvura idasanzwe yaguye mu turere dutandukanye cyane cyane muri Nzeri.

Rikomeza rigira riti “Iyi nkunga izafasha imiryango yatoranijwe na Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR). Inkunga yanyujijwe muri World Vision izafasha Leta y’u Rwanda gutanga ubufasha bwihutirwa ku miryango 5,000, ihabwa cyane cyane ibikoreshyo by’isuku.”

Ikomeza ivuga ko bitewe n’ubufatanye bukomeye busanzwe hagati ya guverinoma ya Amerika n’iy’u Rwanda, hanitawe ku ngaruka zikomeye ibiza bigira cyane cyane ku miryango itishoboye, Ambasaderi Ruggles yijeje ko Leta ahagarariye ibona ko gufasha abaturage basenyewe ari ngombwa cyane.

Iyo nkunga ibarirwa mu $50 000 itanzwe nyuma y’imvura y’umurindi yaguye mu cyane cyane mu kwezi kwa cyenda mu duce dutandukanye tw’igihugu yasize abaturage benshi basenyewe inzu, ikangiza imyaka y’abaturage, imihanda n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Uturere twarushije utundi kwibasirwa n’iyi mvura ni Gicumbi, Ngoma, Gatsibo, Rwamagana, Gisagara, Huye, Rubavu, Rusizi na Nyamasheke.

MIDIMAR ivuga ko guhera muri Mutarama kugeza muri Nzeri, inzu zangiritse ari 4170 na ho izasenyutse burundu ni 99.

Leta ya Amerika ibinyujije mu Kigo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, kuko irugenera inkunga ingana na miliyoni 150 z’amadorari ya Amerika buri mwaka, ashyirwa mu mishinga y’uburezi, ubuzima, iterambere ry’ubukungu n’imiyoborere myiza.

Imwe mu nzu yagwiriwe n'inkangu kubera imvura yaguye mu kwezi gushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza