Amezi atandatu y’umushinga w’ikoranabuhanga ryo kwishyura moto hagendewe ku bilometero

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Gashyantare 2018 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Ikigo Yego Innovision Limited kimaze amezi agera kuri atandatu gitangije umushinga wo gufasha abagenzi batega moto kwishyura ku bilometero bagenze, ugamije guca ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki no gukemura ibibazo birimo gutinda mu nzira no guhendwa.

Ikoranabuhanga rifasha abagenzi kwishyura moto “Yego Moto” ryamuritswe mu Nama ya Transform Africa yabereye mu Rwanda muri Gicurasi 2017, ritangira kugeragezwa mu Mujyi wa Kigali muri Nzeri.

Mu minsi 76 ya mbere Yego Moto ikorera muri Kigali, abashoferi bayikoresha bakoze ingendo 297,461 ku ntera y’ibilometero 1,495,457.

Mu mezi asaga atandatu, abakoresha ikoranabuhanga rya “Yego Moto” barimo abamotari n’abagenzi hari abaryishimiye bagaragaza ko ryagabanyije igihe bamaraga baciririkanya ibiciro, abandi bavuga ko rikeneye kunonosorwa ngo rinogere bose.

Abagenzi batega moto bo bagaragaje ko uyu mushinga ushobora kuba igisubizo kirambye ku bijyanye n’ingendo.

Habiyakare Bosco yagize ati “Ni byiza cyane kuko bizaturinda abajura no gutakaza umwanya ubaza umumotari ibiciro.”

Abraham Munyankumburwa yagize ati “Ku bwanjye ubu buryo ntacyo butwaye kuko burahendutse kurusha ubwari busanzwe, umuntu yishyura ibilometero yagenze. Ibiciro biba bijyanye n’ahantu ugiye, naho ubu buryo busanzwe hari igihe umuntu yakwishyuzaga amafaranga ukabona ntajyanye n’urugendo mwakoze.”

Ku rundi ruhande abamotari bamwe bagaragaza ko abakiliya babo bagifite impungenge, abandi bakagaragaza ko ari intambwe nziza yo guca akavuyo.

Ngirente Eric utwara abantu kuri moto yavuze ko ubu buryo buzafasha mu guca akajagari k’abamotari basiga urubwa bagenzi babo.

Yagize ati “Ubu buryo buzafasha mu guca akajagari k’abamotari bakora badafite ibyangombwa ndetse n’abishyuza amafaranga menshi kubera babona ko umugenzi atazi aho agiye, cyane cyane abanyamahanga. Ubu nkoze ikosa nkakwaka amafaranga adahwanye n’urugendo ukandega, kuri Yego moto bahita babibona ndetse nkaba nabihanirwa.”

Harerimana Célestin we yavuze ko hari imbogamizi y’uko abagenzi banga kubukoresha bavuga ko bubahenda.

Yagize ati “Nkoresha Yego moto kandi mbona nta kibazo cyayo, ariko hari abagenzi batarayikunda kuko hari abo ubwira ko kujya i Remera ari bwishyure 1300 muvuye mu Mujyi kandi yari asanzwe yishyura 1000 agahita abyanga ngo uri kumuhenda.”

Umumotari ukoresha Yego Moto abona amakuru yose ya moto arimo amafaranga amaze gukorera, umuvuduko ari kugenderaho, ingano ya lisansi yakoresheje n’ibindi.

Ububiko bw’amakuru aturuka kuri moto nk’amafaranga umumotari akorera ku munsi, ashobora kujyanwa muri banki agatangirwaho inguzanyo nk’ingwate yafasha buri wese gutunga moto ye.

RURA yo ibivugaho iki?

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruvuga ko buri moto izajya ihabwa icyangombwa mu gihe yahawe akamashini k’ikoranabuhanga ndetse ko umumotari utazajya abikurikiza azabihanirwa.

Umuyobozi wungirije mu Ishami ryo gutwara Abantu n’Ibintu muri RURA, Ndagijimana Aaron yagize ati “Mu by’ukuri gahunda uko imeze mu gihe kitarenze amezi icyenda buri moto yose izajya ihabwa icyangombwa ari uko ifite aka kamashini. Ni ukuvuga iri muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga kugira akamashini.”

RURA yahaye Yego Innovision Ltd icyangombwa cy’imyaka itanu kiyemerera gukorera mu Rwanda.

Yego Innovision Limited iteganya ko abamotari bakoresha Yego Moto buri kilometero bacyishyurirwa. Abagenzi bakoresha ubu buryo bishyura amafaranga 300 Frw ku bilometero bibiri bya mbere, byarenga bakabarirwa 110Frw kuri buri kilometero cyiyongereyeho.

U Rwanda rukomeje gushaka uburyo bwo kunoza ingendo z’ibinyabiziga mu gihugu, harimo nk’uburyo bwashyizweho bwo kugabanya umuvuduko mu modoka zitwara abagenzi, hashyirwamo ‘speed governors’.

Yego Innovision iteganya kwagura isoko ryayo ikarigeza no mu bindi bihugu, mu Ugushyingo 2017 yasinye amasezerano na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda azafasha abagenzi gutega moto bakishyura bakoresheje Mobile Money.

Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Limited, Karanvir Singh, mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire na MTN yatangaje ko Yego Moto izaba ikoreshwa n’abantu bose mu gihugu.

Yagize ati “Twishimiye gukorana na MTN igera ku Banyarwanda benshi ndetse twizeye ko mu minsi ya vuba Yegomoto izaba ikorana na moto zose kuva mu mijyi minini kugera mu cyaro.”

Karanvir Singh yavuze ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwa Yegomoto buzafasha kwihutisha ingendo no gutanga akazi mu rubyiruko no kunoza umutekano w’abagenzi mu bijyanye no kugira amakuru y’aho bagiye n’ay’umuntu ubatwaye.

Mu minsi iri imbere Yego Moto izatangira gukoresha ubundi buryo bwo kwishyura moto abagenzi bakoresheje Visa Credit Card na Debit Card ku buryo bitazaba ari ngombwa kugendana amafaranga mu ntoki kugira ngo utege moto.

Iri shoramari ryose rizatwara miliyoni 14 z’amadolari ya Amerika. Biteganyijwe ko bitarenze muri Mata 2018, moto 15 000 zikorera mu Mujyi wa Kigali zizaba zikoresha uburyo bwa Yego Moto bufasha abagenzi kwishyura habazwe urugendo bakoze, bizagabanya amahari yabagaho hagati y’abo n’abamotari baciririkanya ibiciro.

Kugeza ubu abamotari 700 ni bo bakoresha Yego Moto mu gihe Umujyi wa Kigali urimo abagera ku bihumbi 20.

Umushinga wo gufasha abagenzi batega moto kwishyura ku bilometero bagenze umaze amezi atandatu mu Mujyi wa Kigali
Umushinga wo kwishyura moto hakoreshejwe ikoranabuhanga wakiriwe neza na bamwe mu baturage b'i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza