Anangwe yabwiye abifuza kuba abanyamakuru bakomeye ko bisaba kurikunda no kunyura mu bigeragezo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Nzeri 2017 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Eugene Anangwe, umunyamakuru kuri Televiziyo y’Igihugu yabwiye abifuza gutangira itangazamakuru bakaba ibyamamare kubanza kurikunda no guhangana n’ibigeragezo.

Anangwe uzwi cyane mu kiganiro “InFocus” kuri Televiziyo y’u Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatanu yitabiriye ikiganiro RwandaTalk gitegurwa buri kwezi n’inzu icuruza ibijyanye n’ikawa ndetse n’ibiribwa, Brioche.

Yabwiye abari bitabiriye ikiganiro ko yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 2008 awukunda ariko akagenda ahura n’ingorane zitandukanye zirimo kwimwa akazi hamwe na hamwe, gukora nta mafaranga ahabwa n’ibindi.

Yagize ati “Iyo ufite urukundo rw’itangazamakuru, igice kimwe uba usa n’uwarangije kuryinjiramo. Bitangirana no kubikunda. Ubundi ibindi biterwa n’uburyo abo mubana babigukundisha. N’iyo baba bari kukunenga, bigufasha gukora neza birenzeho.”

Anangwe uzwi mu kiganiro InFocus kuri Televiziyo y’u Rwanda yavuze ko itangazamakuru atari umurimo woroshye nkuko bamwe babyiwira.

Ati “Uyu si umurimo woroshye, hari abaza bazi ko ari ubuzima bworoshye, aho ushobora kubona abagore bose ushaka, ko uzabona icyo ushaka cyose, ntabwo aribyo. Iyo winjiye muri uyu mwuga, witegura guharanira ukuri, uvugira abatagira kivugira.”

Muri iyi minsi, benshi mu banyamakuru bazwi bagenda bava muri uwo mwuga, Anangwe yemeza ko bibabaje kandi bigira ingaruka ku iterambere ry’uwo mwuga, gusa avuga ko guhangana n’izo ngaruka ari ukumva ko no mu itangazamakuru amafaranga ashobora kuboneka igihe wabiharaniye.

Yavuze ko abashaka kwinjira mu itangazamakuru bagomba kwihugura muri buri cyose kijyanye n’uwo mwuga, ntibumve ko hari ibyo bazakorerwa n’abandi kugira ngo akazi kabo korohe.

Mugisha Gentil umwe mu bari bitabiriye ikiganiro, yabwiye IGIHE ko nubwo yabwiwe ko harimo imbogamizi adashobora gucika intege.

Ati “Inama twahawe zizamfasha ninzikoresha neza, icya mbere ni uko mbikunda. Ingufu nzakoresha ni ugusoma cyane kandi nkashyiramo umwete.”

Aline Joyce Berabose wiga mu Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yavuze ko nubwo harimo ibibazo ngo umuntu abe umunyamakuru ushoboye kandi ukunzwe, ngo ubuhamya bwa Anangwe bwamuteye imbaraga.

Ati “Nkurikije ikiganiro twagize biragaragara ko atari ibintu yahawe mu ntoki, si ibyo yakangutse ngo ahabwe, yarabikoreye cyane. Kuza hano rero byampaye imbaraga zo kumva ko nanjye bishoboka.”

Umuyobozi ushinzwe imenyakanishabikorwa muri Brioche, Angel Howak, yavuze ko impamvu batumira abantu batandukanye bafite ibyo bagezeho biba ari ukugira ngo basangire ibitekerezo n’abandi bifuza kugera ikirenge mu cyabo.

Yagize ati “Twe nka Brioche turenze kuba ducuruza ibijyanye n’ikawa n’ibyo kurya, ahubwo twifuza ko hano haba ahantu abantu bahurira bakungurana ibitekerezo, bakiga n’ibintu bishya.Niyo mpamvu dukora RwandaTalk.Kuba baje hano birabafashe kumenyana no kungukiramo byinshi.”

RwandaTalk iba rimwe mu kwezi, aho haba hatumiwe umwe mu bantu bafite icyo bagezeho mu bintu bitandukanye.Mu kwezi gushize hari hatumiwe Belise Kaliza ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere.

Eugene Anangwe uzwi cyane mu kiganiro “InFocus” kuri TVR yatumiwe mu kiganiro RwandaTalk gitegurwa na Brioche
Aline Joyce Berabose wiga muri ULK abaza Anangwe
Berabose yanyuzwe n'ubuhamya Anangwe yabahaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza