APAPEC Irebero yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro inaremera abacitse ku icumu (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Kamena 2019 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Abakozi n’abayobozi b’ishuri ribanza rya APAPEC Irebero basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, basobanurirwa amateka ya Jenoside banaremera inka ebyiri abacitse ku icumu batishoboye.

Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 14 bishwe muri Jenoside muri Komini zirimo iyahoze ari iya Murambi, Muhura, Gituza na Ngarama, ubu ni mu Karere ka Gatsibo.

Ubuyobozi bwa APAPEC Irebero riherereye mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali buvuga ko bwatekereje kujya kuri uru rwibutso mu kwiga amateka y’ibyabaye hirya no hino mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi ariko ngo bigomba kujyana no gufasha abarokotse batishoboye kwiyubaka nk’uko byatangajwe na Uwobahorana Deo, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya I.S.I co Ltd ari nayo ifite iri shuri rya APAPEC Irebero.

Iki kigo cyatanze sheki y’ibihumbi ijana yagenewe kubungabunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ndetse kinatanga miliyoni 1Frw yaguzwemo inka ebyiri zahawe Seziki Eric wo mu Murenge wa Remera na Mukangagara wo mu Kagari ka Rwankuba mu Murenge wa Murambi.

Uwobahorana wasobanuye ko impamvu bateguye iki gikorwa ari ukugira ngo abarimu bige amateka, bibonere n’amaso yabo ibyabaye.

Yakomeje ati “Ndagira ngo mbabwire, ibi tujya kubitegura, twaravuze tuti abarimu bafite uruhare rukomeye mu kurera urubyiruko rwacu, rutazaba mu byo twabayemo.”

Yavuze ko abavuga ko Jenoside itateguwe ari amatakirangoyi kuko ibyo bari bateguye bitagenze uko babishakaga, ari nayo mpamvu abarimu bafite umukoro wo kwigisha ukuri kw’ibyabaye.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscène yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse abarimu bari mu bagize uruhare runini mu kuyigisha mu mashuri.

Ati “Njyewe Jenoside yabaye niga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ariko ndibuka ko bajyaga baduhagurutsa ngo Abatutsi bahaguruke. Birashimishije uyu munsi kuba abarimu noneho baturutse i Kigali, ari mwe mwaje kwiga aya mateka mabi yaranze abakoraga umwuga nk’uwo mukora.”

“Twizeye ko mwe muzanyuranya nabo ahubwo mukarera umunyarwanda aho kwigisha amoko n’ivangura.”

Ntakirutimana Florentine wigisha kuri iri shuri yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa uruhare abari abarimu bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batahanye umukoro.

Ati “Byankoze ku mutima nk’umurezi, hari abarezi bagize uruhare mu gukora Jenoside abandi bakajya bavangura abanyeshuri babita Abahutu abandi Abatutsi, njyewe numvise uruhare rwanjye ari ukwirinda ivangura tukigisha abana tubabwira ko bose ari abanyarwanda.”

Umuyobozi w’Ishuri rya APAPEC Irebero, Gakwaya Victor yavuze ko bifuza ko abarimu bamenya amateka y’igihugu cyabo kugira ngo bazabashe kwigisha abana amateka bagamije kubategurira ejo heza, batazahura na Jenoside ababyeyi babo banyuzemo.

Ati “Tugomba kumenya amateka yacu, n’ubwo hari abayabayemo hano ariko nabo bagomba kongera kuyacengera kugira ngo twigishe abana bacu tubarage igihugu kizira amacakubiri, aho umunyarwanda yibonamo mugenzi we kugira ngo Jenoside yabayeho ntizongere gusubira.”

APAPEC Irebero ni ishuri ry’ababyeyi rimaze kuba indashyikirwa mu gutanga uburezi bufite ireme kuva ryatangira mu 2001, aho kuri ubu rifite abana basaga 1100, barimo abo mu mashuri y’inshuke n’abanza.

Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kiziguro
Hashyizwe indabyo ku rwibutso
Bamwe mu bakozi ba APAPEC bashyira indabo ku rwibutso ruruhukiyemo abazize Jenoside
Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kiziguro
Umuyobozi w'Ishuri rya APAPEC Irebero yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Aha bari bahagaze mu kibuga cyiciwemo Abatutsi bari bahunguye i Kiziguro
Bakozwe ku mutima n'amateka y'ibyabereye i Kiziguro
Kiliziya ya Kiziguro yiciwemo Abatutsi muri Jenoside mu 1994
Pasiteri Mukarage Philbert wahoze ayobora ADEPR Gatsibo asengera ibikorwa byabereye hano
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Jean Nepomuscène Sibomana
Umuyobizi w'Umurenge wa Kiziguro Abed Biganahe Télesphore yashimye APAPEC yahisemo gusura urwibutso rwa Kiziguro
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya ISI Co Ltd, Uwobahorana Deo
Umwe mu bagize inama y'ubutegetsi ushinzwe imibanire, Afurika Matsiko Rose n'Umuyobozi w'Ikigo cya APAPEC, Gakwaya Victor
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Gatsibo, Hategekimana Achille Samson aganira n'abayobozi ba APAPEC Irebero
Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya I.S.I Co Ltd ifite ikigo cya APAPEC, Kazerwa Brasius ashyikiriza Perezida wa IBUKA ,inkunga yo kubungabunga urwibutso
Mukangagara wahawe inka ari kumwe n'ubuyobozi bwa APAPEC
Mukangagara wahawe inka n'ubuyobozi bwa APAPEC Irebero
Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya I.S.I Co Ltd ifite ikigo cya APAPEC, Kazerwa Brasius na Seziki Eric wahawe inka

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza