Arenga miliyoni 60 z’amadolari yashowe mu guteza imbere ubworozi no kuzamura umukamo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 Gashyantare 2018 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi, RAB, kivuga ko cyizeye ko mu Rwanda hagiye kwiyongera umukamo w’amata ku bwinshi no mu bwiza kuko cyabonye umufatanyabikorwa washoye akayabo mu bworozi bwa kijyambere.

Kuva mu 1995 mu Rwanda hatangiye gahunda yo gutera inka intanga, mu 2006 itangira kumenyekanishwa hose mu gihugu, ku buryo RAB ivuga ko byazamuye umukamo w’amata uva kuri toni ibihumbi 410 muri 2010 ugera kuri toni zirenga ibihumbi 776.

Umukozi wa RAB mu ishami ry’ubworozi ushinzwe kuvugurura icyororo no kongera umusaruro, Félicien Shumbusho, yatangaje ko kuba umukamo wariyongereye byatewe no kwita ku nka zigaburirwa neza ndetse no kuzitera intanga kugira ngo zitange icyororo cyiza.

Shumbusho ati “Kuba umukamo wariyongere usa naho wikubye kabiri byatewe no kunoza ubworozi harimo kugaburira amatungo, kuyitaho no kuyavura hamwe gutera intanga tukavugurura icyororo tukabona inka ikamwa litiro esheshatu ku munsi kandi mbere zari eshatu cyangwa abyiri”.

Akomeza avuga ko mu guteza imbere gahunda yo kuzamura umukamo babonye umufatanyabikorwa washoyemo akayabo k’amafaranga mu gihe cy’imyaka itandatu, ku buryo umukamo uzazamuka ukagera kuri toni zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 249 mu 2020.

Ati “Ni umushinga uterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga cyitwa IFAD, ni umushinga munini ufite ibikorwa birimo kwigisha aborozi byinshi birimo guhinga ubwatsi, kubutunganya, kubusarura, kububika, kurinda inka indwara, n’ibindi. Ni umushinga nka RAB twishimira kuko uzadufasha kugera ku ntego twihaye no kuvugurura ubworozi bwacu bugatera imbere”.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, RAB, kivuga ko uwo mushinga ufite agaciro ka miliyoni 60 z’amadolari urimo n’ibikorwa byo kongerera ubumenyi abaveterineri mu gutera inka intanga no kuzikurikirana, aho kuri ubu hamaze guhugurwa abagera ku 105 baturuka mu turere 12 tw’igihugu.

Hagaragajwe ibyiza byo kubangurira hakoreshejwe uburyo bwo gutera intanga

RAB ivuga ko kubangurira inka hakoreshejwe uburyo bwo gutera intanga bifite inyungu nyinshi kurusha kubangurira ku kimasa kuko byo birimo n’ingaruka mbi zitandukanye.

Umukozi wa RAB, Félicien Shumbusho, avuga ko kubangurira ku kimasa bikwirakwiza indwara z’imyororokere kandi inka idashobora gutanga umukamo mwinshi.

Ati “Iyo ubanguriye ku kimasa bishobora gutuma inka zanduzanya indwara z’imyororokere kandi urumva ko korora ikimasa nabyo bihenda, ariko iyo ukoresheje uburyo bwo gutera intanga bituma inka ibyara icyororo cyiza kuko ziba zizewe kandi umukamo ukiyongera”.

Zimwe mu ndwara inka ishobora kurwara bitewe no kubangurira ku kimasa harimo imitezi izitera kuramburura, kandi ngo inka ishobora no kurirwa n’ikimasa kiyirusha imbaraga bigatera ibindi bibazo birimo kuyivuna.

Urugaga rw’abaveterineri mu Rwanda ruvuga ko rwiyemeje kuba umufatanyabikorwa uhoraho wa gahunda yo guteza imbere ubworozi bw’inka no kuzamura umukamo.

Kugeza ubu uwo mushinga wo guteza imbere ubworozi ukorera mu turere dutatu two muri buri Ntara ukuyemo Umujyi wa Kigali, ariko gahunda isanzwe yo gutera inka intanga ikorera mu gihugu hose ku rwego rw’umurenge.

Kuba hari aborozi batarava ku izima ngo bitabire uburyo bwo guteza inka intanga, RAB ivuga ko hakomeje ubukangurambaga kugira ngo babisobanukirwe kandi babyitabire.

Aborozi barakangurirwa kwitabira gahunda yo guteza inka intanga kuko ari nziza ugereranyije no kubangurira ku kimasa
Bamwe mu baveterineri bongerewe ubumenyi ku gutera intanga no kwita ku nka kugira ngo itange umukamo mwinshi kandi mwiza
RAB ivuga ko yiteze umukamo w'amata ungana na toni zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 249 muri 2020
Zimwe mu nyana z'icyororo zavutse ku nka zatewe intanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza