Ba Sous-Lieutenant bose muri RDF bazamuwe mu ntera

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 9 Kanama 2018 saa 11:34
Yasuwe :
6 1

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 8 Kanama 2018 yemeje iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye 663, inemeza irindi teka rya Perezida ryirukana ba Ofisiye 10 bo mu Ngabo z’u Rwanda, RDF.

Iyi nama yayobowe na Perezida Paul Kagame ari nawe Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yanemeje Iteka rya Minisitiri ryirukana ba Su-Ofisiye Bato n’Abasirikare Bato 57 bo mu Ngabo z’u Rwanda.

Umuvugizi wa RDF Lt Col Munyengango Innocent yabwiye IGIHE ko mu mikorere y’igisirikare cy’umwuga, habaho kuzamurwa mu ntera ariko n’igihe umuntu atubahirije amategeko agahanwa, ndetse akaba yakwirukanwa.

Yagize ati “Abazamuwe mu ntera ni abasirikare bari ku ipeti rya Sous-Lieutenant bose babaye ba Lieutenant, abazamuwe mu ntera ubushize, abari basanzweho bose babaye ba Lieutenant. Abirukanywe, buriya abasirikare natwe tugira amasezerano, iyo utubahirije amasezerano ufitanye n’urwego ukorera, ugahanurwa bikanga, hari ibyo amategeko ateganya ukirukanwa.”

Muri RDF umurimo wa gisirikare ugengwa n’amategeko y’umwuga cyangwa n’amasezerano. Ba Ofisiye na ba Su-Ofisiye Bakuru bagengwa n’amategeko y’umwuga, abasirikare Bato n’aba Su-Ofisiye Bato bakagengwa n’amasezerano y’umurimo bagirana na Leta ihagarariwe na Minisitiri w’Ingabo.

Ku wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018 nibwo Perezida Paul Kagame yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa ku basirikare 180 bo ku rwego rw’aba ofisiye, bari bamaze igihe gisaga umwaka mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako mu Karere ka Bugesera.

Mu kwakira indahiro zabo, yavuze ko ashingiye ku Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 n’andi mategeko, ati "mbahaye ipeti rya Lieutenant mu Ngabo z’u Rwanda." Gusa icyo gihe ku mpuzankano yabo hariho inyenyeri imwe iranga ipeti rya Sous-Lietenant.

Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati Yihariye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ryo ku wa 21 Ukwakira 2016, rivuga ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF afite ububasha bwo ‘kuzamura mu ntera Ofisiye uwo ari we wese, igihe icyo ari cyo cyose.’

Rinagena ko izamurwa mu ntera rya Ofisiye rishingira ku bushobozi bwe bwo guhabwa inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzuma, ku myanya ihari no gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera iyo ari ngombwa.

Ku birebana n’igihe gisanzwe Ofisiye agomba kuba amaze kugira ngo azamurwe mu ntera, hateganywa umwaka umwe kugira ngo umusirikare ave ku ipeti rya Sous-Lieutenant agere ku ipeti rya Liyetona.

Naho ku kwirukanwa muri RDF, iryo teka rya perezida riteganya ko hirukanwa mu ngabo umusirikare wagaragaje imyitwarire mibi ikabije. Kuri ba Ofisiye, kwirukanwa bikorwa n’iteka rya Perezida naho kuri ba Su Ofisiye n’abasirikare bato bigakorwa n’Iteka rya Minisitiri.

Mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, hanemejwe n’Iteka rya Perezida rizamura mu ntera Lt. Col. Andrew Nyamvumba ku ipeti rya Colonel n’Iteka rya Perezida rigena imiterere n’inshingano zihariye bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda.

Ku wa 13 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa ku basirikare 180 bo ku rwego rw’aba ofisiye
Perezida Kagame yabwiye abarangije amasomo ko abahaye ipeti rya 'Lieutenant'

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza