Babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’amiganano

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 8 Ukwakira 2016 saa 07:33
Yasuwe : XX
0

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho gukoresha amafaranga y’amiganano agera ku bihumbi 635 by’amanyarwanda.

Aba bagabo barimo uwafatiwe mu kagari ka Gaseke, mu murenge wa Mutete, mu karere ka Gicumbi, ku wa 4 Ukwakira afite ibihumbi 630 n’uwafatiwe mu kagari ka Ndatemwa, ho mu murenge wa Rutunga, mu karere ka Gasabo afite inoti imwe y’ibihumbi bitanu by’amafaramga y’u Rwanda by’amiganano.Ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi yishyuye iyo noti.

Uwafatiwe mu karere ka Gicumbi byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwo yasabye kumuha ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda mazima, akamuha ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko Ngerejeho yafatiwe mu cyuho muri iryo hererekanya ry’amafaranga mazima n’amiganano.

Yagize ati:"Polisi imaze kumufata yamusanganye ibihumbi 630 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano agizwe n’inoti 118 z’ibihumbi bitanu na 20 z’ibihumbi bibiri."

Mu butumwa bwe, IP Gasasira yagize ati:" Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe, kandi agira ingaruka mbi ku bukungu. Buri wese arasabwa kugira uruhare mu kurwanya ikorwa n’ikwirakwizwa ryayo, atanga amakuru y’ababikora."

Yagiriye abantu inama yo gusuzuma amafaranga bahawe mbere y’uko uyabahaye agenda, kandi igihe batahuye ko ari amiganano bagahita babimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe.

Uwafatiwe i Gicumbi afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, na ho uwafatiwe mu Karere ka Gasabo afungiwe ku ya Rutunga.

Ingingo ya 601 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafarangay’amahimbano.

Iya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza