Kwamamaza

Babiri bakekwaho gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga batawe muri yombi

Yanditswe kuya 27-11-2016 saa 08:46' na IGIHE


Abagabo babiri bafatiwe mu Mujyi wa Kigali tariki ya 23 Ugushyingo bakekwaho gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Polisi itangaza ko bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage, aho umwe bashatse kurya amafaranga ye abimenyesha Polisi. Uyu bari bagiye gutekera umutwe yavuze ko yabwiwe n’umwe muri bo ko amusanga i Nyamirambo, noneho akamuha amafaranga akajya kumuzanira uruhushya rwo gutwara imodoka mu mujyi kuri mugenzi we bakorana.

Uyu musore ngo yagiye kuruzana (uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga) aho akorera mu mujyi hazwi nka cyber café; ariko bitewe n’amakuru Polisi yari yahawe amakuru n’abaturage kuri ubwo butekamutwe bwo gutanga impushya z’inyiganano, bahise bafatwa. Ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, CIP Emmmanuel Kabanda, yatangaje ko kuva muri Nzeli uyu mwaka hamaze gufatwa impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano zitandukanye , hakaba hamaze gufatwa n’abantu 8 n’ibikoresho bakoreshaga.

Abantu bane bafashwe tariki ya 15 Nzeli babiri bafatwa tariki ya 22 Nzeli, naho aba nyuma (bavuzwe hejuru) bo bafashwe ku italiki ya 23 uku kwezi.

CIP Kabanda yagize ati “ Ibikorwa byo kwigana impushya byaragabanutse mu mezi ashize kubera ubukangurambaga twakomeje gukora kandi bigaragara ko abaturage benshi bamaze kumenya ko Polisi arirwo rwego rwonyine kugeza ubu rufite ububasha bwo kuzitanga.”

Yagize kandi ati “Abenshi mu bo dusangana impushya z’impimbano, bavuga ko baba barazihawe n’abababwira ko bakorana n’abapolisi, mbese babizeza ibitangaza ko bazabashakira izo mpushya, ko nta kibazo cyo kuzibaha bafite.”

“Abashukwa rero babaha amafaranga bakazibazanira bazi ko ari impushya z’umwimerere, batangira kuzikoresha bagasanga ari impimbano. Aba bashukanyi rero twarabahagurukiye kandi tuzakomeza kubafata”.

Yavuze ko ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bikorwa buri kwezi kandi bigakorerwa ahantu henshi mu gihugu ndetse ko nta mpamvu yo guca mu nzira zitemewe mu kuzishaka.

Aributsa kandi abaturage ko nta mpamvu yo kwemera gushukwa n’umuntu ngo azagushakira uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga kuko aba aguhombeje amafaranga, kuko iyo ufashwe uhomba amafaranga watanze hakiyongeraho n’ibihano birimo n’igifungo.

CIP Kabanda asaba abaturage kwima amatwi ababashuka ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga kandi batakoze ibizamini bitegurwa na Polisi.

Yasabye abaturage gutanga amakuru kugira ngo abo batekamutwe bafatwe. Yasabye kandi abantu bose bumva bafite impushya zatanzwe mu buryo butemewe n’amategeko kugana ishami rya Polisi rikorera mu muhanda (traffic) rikabafasha mu gikorwa cyo kubasuzumira ko impushya zabo ari umwimerere.

Yashoje avuga ko igikorwa nk’iki kizakomeza mu gihugu hose, maze asaba abaturage kwirinda kugwa mu cyaha kuko gukoresha inyandiko mpimbano bihanirwa n’amategeko mu ngingo ya 610 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 4 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved