Baraza gukora akazi bashinzwe cyangwa bajye kwikorera ibindi– Perezida Kagame aburira abayobozi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kuzuza inshingano zabo, kuko bidakwiye ko hari ibibazo bikomeza kugaragara kandi ubushobozi bwagombaga kubikemura buhari.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Karere ka Burera, bahuriye mu Murenge wa Butaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, yabanje kuvuga ko aka karere kamaze gutera intambwe ikomeye haba mu mibereho y’abaturage ndetse n’ubuzima, ndetse n’ibikorwa by’iterambere.

Gusa yagaragaje ko hari n’ibibazo bihari, harimo ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, abakozi bake mu bigo nderabuzima n’ibitaro n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge na magendu.

Ati “Abaturage barifuza ibitaro by’akarere kubera ko mu gihe kiri imbere ibitaro dusanganywe bizaba byabaye ibitaro bya Kaminuza. Abaturage barifuza ko amavuriro dufite yakongererwa ubushobozi, ndetse akaba yanagezwa ku rwego rw’ibigo nderabuzima.”

“Bifuza ko ikibazo cy’amazi ava mu birunga akangiriza abaturage yabonerwa umuti urambye, ko ahatagera iminara ya radio byakwitabwabo, ko hari amavuriro akeneye imbangukiragutabara n’ibindi.”

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda amateka yabo bayazi, ari nayo bashingiraho bagira aho bagana, hagamije ko buri wese ubuzima bwe buhinduka bukaba bwiza, kandi akabigiramo uruhare.

Gusa yagize ati “Haracyari ibintu byinshi dufite mu bushobozi bwacu, dufitiye ibyangombwa ariko bidakorwa uko bikwiye, ugasanga bihora bisubirwamo ariko ugasanga ntabwo bihinduka uko tubifitiye ubushobozi n’uko bikwiye. Icyo ni kibazo kigomba gukemuka byanze bikunze.”

Yavuze ko abaturage nta kibazo bafite kuko iyo bayobowe neza bakora neza, ariko ab’intege nke mu buyobozi batuma byinshi bagombaga kugeraho batabigeraho.

Ati “Ndashaka umwanya wo guhangana n’aba bayobozi batuzuza ibyangombwa bagomba kugeza kuri aba baturage. Ntabwo ndi bubinyure ku ruhande kandi ni uguhera hejuru kugeza hasi.”

Yavuze ko hari imikorere idahwitse adashobora kwihanganira, avuga ko hari ingero nyinshi ahereye no ku byo Umuyobozi w’Akarere yavuze ku bibazo bihari, avuga ko hari ibibazo byavuzwe bivuzwe igihe kirekire bidakwiye kuba bigihari.

Ati “Ibibazo by’imbuto z’ibihingwa, inshuro zose nje hano muri Musanze, Burera, bahora bavuga ikibazo cy’imbuto, imbuto z’ibirayi, imbuto z’ibindi bihingwa, ntabwo cyari gikwiye kuba kikiri ikibazo gikwiye gusubirwamo buri munsi.”

“Ibibazo by’amaradiyo na televiziyo, ibyo nabyo bisubirwamo buri munsi buri munsi, ntabwo ari hano muri Butaro gusa, ndetse ku buryo abaturage bahitamo, abashaka kumva amakuru n’ibindi biganiro biriho ku Isi, bagahitamo kumva ibituruka mu baturanyi kurusha ibikwiye kuba bibahabwa hano iwacu. Nta mpamvu.”

Yavuze ko ibyo bitumvikana, ikibazo gikomeye kikaba ari uko abayobozi batabimenya ko binahari cyangwa ko batabikurikiranye.

Yanakomereje ku bijyanye n’ubuzima, ati “hubatswe ubushobozi ndetse ku buryo ingero zimwe zitangwa ku Isi hashingiwe ku biriho, u Rwanda ruza imbere muri izo ngero, ariko ugasanga ibintu bimwe aho byakageze ku baturage, n’ibihari abaturage ntibabizi cyangwa se ntibabigezwaho, bagahitamo no kujya gushaka serivisi hanze y’imipaka, igihugu gifite ubushobozi bukwiriye kuba zibaha izo serivisi. Ingero z’abana bambuka imipaka bakajya kwivuza ibintu ndetse n’uburyo bwo kubikora bwaratangiriye mu Rwanda.”

“Ntabwo bikwiye ko abantu usanga bambuka imipaka bajya gushaka ibintu bakwiye kubonera aha, ntabwo byumvikana. Bigomba guhagarara. Simwe mfitanye ikibazo namwe [abaturage], mfite ikibazo n’abayobozi, baraza gukora akazi bashinzwe cyangwa bajye kwikorera ibindi bashaka gukora ahandi.”

Yanavuze ko mu burezi, nta mpamvu ishuri rimwe rijyamo abana 100, ndetse ubwo hari benshi basibye n’abarimu baba basibye.

Yakomeje ati“Basiba bajya gukora ibiki niba wumva ko uri umwarimu, cyangwa umwana arasiba ishuri, ababyeyi barihe, abayobozi bari he? Abarimu basiba ishuri bajya gukora iki? Umwarimu nasiba ishuri n’abanyeshuri bazasiba ishuri. Ntabwo abanyeshuri bazajya kwiga abarimu badahari.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko hagati ya Perezida Paul Kagame n’Intara y’Amajyaruguru, harimo urukundo rukomeye rushingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo. Yanavuze ko Burera yaje mu turere twa mbere twamuhundagajeho amajwi mu matora ya Perezida mu 2017.

Yanavuze ko ibikorwa by’iterambere, Burera yagenewe miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ngo iyo urebye iterambere ry’ibikorwa byihuta hagati ya 8-10%.

Ati “Akarere ka Burera uyu munsi, nk’akarere k’icyaro, ngira ngo ni ko karere usangamo ibintu bibiri bikomeye, udasanga ahandi. Gafite kaminuza Perezida wa Repubulika yashakiye u Rwanda, yo ku rwego rw’Isi, iteretse hano i Butaro. Gafite kandi ikigo mpuzamahanga gihebuje mu kuvura ibya kanseri, nta handi giteretse, yacyururukije muri aka karere ka Burera. Ibyo rero ni ibigaragaza ko Perezida wa Repubulika, imvugo ari yo ngiro.”

Yashimangiye ko ubu abaturage b’akarere ka Burera basigaye bakunda igihugu cyabo kandi biyemeje ko ari nacyo bashakiramo ibyo bakora.

Bacinye umudiho biratinda
Buri wese yari afite akanyamuneza ku maso...
Abaturage bari bakereye kwakira Perezida Kagame i Burera
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, ni umwe mu bayobozi bari bitabiriye ibi biganiro bya Perezida Kagame n'abaturage ba Burera
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye, ni umwe mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa cya Perezida Kagame cyo gusura abaturage ba Burera
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, yabanje kuvuga ko aka karere kamaze gutera intambwe ikomeye haba mu mibereho y’abaturage ndetse n’ubuzima, ndetse n’ibikorwa by’iterambere
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko hagati ya Perezida Paul Kagame n’Intara y’Amajyaruguru, harimo urukundo rukomeye rushingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo
Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kuzuza inshingano zabo, kuko bidakwiye ko hari ibibazo bikomeza kugaragara kandi ubushobozi bwagombaga kubikemura buhari
Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kuzuza inshingano zabo, kuko bidakwiye ko hari ibibazo bikomeza kugaragara kandi ubushobozi bwagombaga kubikemura buhari
Perezida Kagame yavuze ko hari ikibazo cy’abaturanyi kuva kera bashaka gutera u Rwanda ibibazo, ariko ko abaturage bagomba kururinda
Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, baba bari mu mahanga cyangwa ahandi aho ariho hose, bagomba kwitonda kuko u Rwanda rufite imbaraga zo guhangana nabo
Abaturage bo muri aka karere bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n'ibibazo byabo

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza