Batatu barimo n’umuyobozi baguye mu mpanuka y’imodoka ya gereza ya Rubavu

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 6 Ukwakira 2016 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Rubavu, IP Hakizimana Del Pierro, yaguye mu mpanuka y’imodoka yabaye mu ijoro ryakeye, apfana n’umucungagereza wari uyitwaye ndetse n’umuganga.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ( RCS ), CIP Sengabo Hillary, yavuze ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa tanu z’ijoro.

Ati “ Imodoka barimo yari ivuye mu Mujyi wa Rubavu igana kuri Gereza. Bagonzwe n’ikamyo ya Bralirwa yataye umuhanda.”

Sengabo yavuze ko babiri bari mu modoka ya RCS bahise bapfa ,undi apfira ku bitaro. Yongeyeho ko hari umwe uri kwitabwaho kwa muganga.

Iyo mpanuka yabereye mu muhanda uhuriweho n’imirenge ya Kanama na Nyakiriba, mu cyerekezo gituruka mu gasanteri ka Mahoko.

Iyi mpanuka ikurikiye iyabereye i Rubengera mu Karere ka Karongi muri Nyakanga 2015, ubwo imodoka ya RCS yagonganaga na Coaster, abagororwa barindwi bakayipfiramo nyuma y’uko imodoka barimo ifashwe n’inkongi y’umuriro.

Isanganya nk’iryo ryongeye kuba muri Kanam 2015, ubwo abagororwa babiri bapfiraga mu mpanuka yakozwe n’imodoka ya polisi barimo yabereye hagati ya Kayonza na Rwamagana.

Imodoka ya RCS yagonzwe n'ikamyo ya Bralirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza