Batatu bazahagararira u Rwanda mu marushanwa ku mategeko agenga intambara

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Ukwakira 2016 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abanyeshuri batatu bo muri ULK, Mugisha Fred, Ndahayo Karisti na Lois Kassana ni ryo rizahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika ku by’amategeko mpuzamahanga agenga intambara, nyuma yo gutsinda bagenzi babo biga muri UR.

Henshi ku Isi usanga ntacyo bazi ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara, ugasanga abasivili bibasirwa hamwe n’imitungo yabo, ari na ho haturutse ishyirwaho ry’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Binyuze mu masezerano y’i Genève yashyizweho umukono bwa mbere n’ibihugu mu 1864, Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (The International Committee of the Red Cross/ICRC) yahawe inshingano n’Umuryango Mpuzamahanga yo kwigisha no gusakaza amategeko agenga intambara ndetse no guharanira ko yakubahirizwa ku Isi hose.

Abo banyeshuri batatu biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), begukanye umwanya wa mbere mu cyiswe ‘International Humanitarian Law National Moot Court Competition’, aho batsinze bagenzi babo biga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishimwe Fiona, Ndayishimiye Schadrack na Mbabazi Jackline.

Mu rubanza ruhimbye, abo banyeshuri ba ULK bari bahagarariye Ubushinjacyaha mu gihe abo muri UR bunganiraga Gen.John Fimbo washinjwaga ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Uburyo ubushinjacyaha bwasobanuraga ibyaha bitatu bushinja Gen.Fimbo birimo kuyobora ibitero byagabwe ku baturage b’abasivili, kwifashisha intwaro ndengakamere no kwicisha inzara abaturage nk’imwe mu ntaro z’intambara, ni byo byahesheje intsinzi abo banyeshuri imbere ya bagenzi babo bunganiraga uwo musirikare wayoboraga abandi mu gihugu gihimbano cyiswe Dinca.

Ayo marushanwa ategurwa n’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (ICRC), ari na wo wahawe inshingano yo kwigisha no gusakaza amategeko agenga intambara ndetse no guharanira ko yakubahirizwa ku isi hose binyuze mu masezerano y’i Genève yashyizweho umukono bwa mbere n’ibihugu mu 1864.

Jacques Lamay, intumwa ya ICRC mu Rwanda yatangaje ko bategura ayo marushwa mu Rwanda, kuko rushimwa intambwe rugezeho mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ati “Mbere na mbere u Rwanda ni umuvugizi ukomeye w’amategeko mpuzamahanga agenga intambara biciye mu marushanwa nk’aya yabereye mu mujyi wa Kigali. Iyi ni inkunga ikomeye ku burenganzira bwa muntu.”

Aya marushanwa agamije ubukangurambaga ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara mu baturage ndetse no mu banyeshuri, ikindi ni ukwerekana ubushobozi bw’Abanyarwanda mu miburanire cyane cyane ku byaha bikomeye nk’iby’intambara.

Mugisha Fred, umwe mu babaye aba mbare yagize ati “Mu by’ukuri twungutse byinshi, cyane cyane nko gushinja no gushinjura, nta burambe tubifitemo nk’abanyeshuri ariko twagize amahirwe yo guhagarara mu rukiko nk’uru rw’ikirenga, twabonye uburyo abacamanza babaza Ubushinjacyaha n’uko babaza abavoka.”

Mu gushyira mu bikorwa iyo nshingano yahawe, ICRC ikorana n’inzego zitandukanye zirimo iza leta, izigenga, abashakashatsi, abarimu n’abanyeshuri biga ibijyanye n’amategeko.

Usibye amarushanwa nk’aya, mu Rwanda buri mwaka ICRC itegura ibiganiro bihuza abarimu b’abanyamategeko,ndetse igakorana n’inzego za leta mu rwego rwo guharanira ko amategeko agenga intambara yashyirwa mu agenga igihugu.

Itsinda ryabaye irya mbere muri ayo marushanwa ni ryo rizahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika yiswe ‘All Africa Moot Court Competition’ azahuza ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, akazabera mu gihugu cya Tanzania ariko itariki azaberaho ikaba itari yatangazwa.

Lois Kassana umwe mu bazahagararira u Rwanda muri aya marushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza