Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bagejejwe imbere y’Urukiko

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 Mata 2019 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt.Col Abega Kamara na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye bari mu mutwe wa FDLR, bagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

LaForge Fils Bazeye yari asanzwe ari Umuvugizi wa FDLR mu gihe Lt. Col. Abega yari ashinzwe iperereza muri uwo mutwe.

Bashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha babikoze nyuma ya 1994 ubwo ingabo zari iz’u Rwanda, Ex-FAR zahungiraga muri RDC, zigashinga imitwe igamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Abo bayobozi byatangajwe ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Bivugwa ko byari ku butumire bw’ubuyobozi bwa Uganda, hagamijwe kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Saa yine nibwo abaregwa bagejejwe mu cyumba cy’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo maze Umucamanza, Justin Nshimiyimana atangiza iburanisha nyuma y’iminota 25, aho Nsekanabo yunganiwe na Me Dukeshinema Beata naho Bazeye Nkaka akaba yari kunganirwa na Me Munyendatwa Milton.

Bazeye yari yambaye umupira urimo amabara y’umukara n’umweru, ipantalo y’ubururu bw’ikirere n’inkweto z’ingozi z’umukara. Nsekanabo we yari yambaye umupira w’umukara, ipantalo ya kaki n’inkweto z’ibihogo.

Umwunganizi wa Bazeye ntiyahise aboneka mu rukiko asaba ko ahamagarwa bakumva aho ageze, birakorwa ariko ntiyitaba telefoni igendanwa.

Bazeye yasabye ko umwunganizi ategerezwa ariko ubushinjacyaha buvuga ko utategereza umuntu utitaba telefoni, busaba ko yiburanira cyangwa urubanza rukimurwa.

Nyuma y’uko urukiko rwari rumaze kwanzura ko urubanza rwimurwa, umwunganizi wa Bazeye yahise agera mu rukiko asobanura ko yamenyeshejwe uyu munsi Saa mbili n’igice ko aburana. Gusa impande zombi zemeye ko urubanza rukomeza.

Imitwe y’iterabwoba Bazeye na Lt.Col Abega, bakekwaho kubamo ikaba yaragabye ibitero mu Rwanda na RDC, byaguyemo ndetse bikomerekeramo benshi, igira uruhare mu gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gusahura n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu; ibikorwa byose byatumye FDLR ishyirwa mu mitwe y’iterabwoba.

Aba bombi kandi mu mpera za Mutarama bari mu itsinda ryagiye i Kampala guhura na RNC, babifashijwemo n’umwe muri Guverinoma ya Uganda, Philemon Mateke, ngo bumvikane ku bufatanye bwo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bazeye yavuze ko ’muri iyi nama bumvikanye uko iyi mitwe yombi igiye gukorana nta mananiza umwe ku wundi’.

Mu bihe bitandukanye Bazeye wari umuvugizi wa FDLR, yagiye asohora ndetse akavugana n’ibitangazamakuru yigamba ibikorwa by’iterabwoba by’uyu mutwe.

Akekwaho kandi icengezamatwara rigamije kwangisha u Rwanda mu mahanga, binyuze mu kinyamakuru ’Ijwi rya rubanda’ yabereye umwanditsi mukuru mu 1998, byamuzamuye akaba umuvugizi; inyandiko zigenewe abanyamakuru yasohoye, n’ibiganiro yatanze avuga ko barwanya u Rwanda.

Hari kandi itangazo ryo ku wa 7 Gashyantare 2016 yasinye avuga ko ubwicanyi bwabaye ahitwa Miliki bwatewe na Leta y’u Rwanda ndetse ko abo baturage bicwa n’Iingabo z’u Rwanda, byose bigamije kwangisha leta y’u Rwanda ibihugu by’amahanga.

Ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuwujyamo, Bazeye yavuze ko yagiye muri FDLR, ihari yitwa ALIR bityo atagize uruhare mu kuyishinga. Uyu mutwe niwo waje guhinduka FDLR.

Lt.Col. Abega Nsekanabo Jean Pierre, na we akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bwicanyi FDLR yagiye ikora yaba mu Rwanda cyangwa ahandi. Nk’umwe mu basirikare bakuru, ubushinjacyaha buvuga ko yabigizemo uruhare nubwo mu ibazwa rye yavuze ko nta gitero cyagabwe mu Rwanda yagiyemo.

Yemera ko hari ibitero byagabwe na FDLR, ko hari icyagabwe mu 2012 muri Bisate na Kabatwa cyari kiyobowe na Gen. Gakwerere, icyagabwe Bugeshi n’icyo mu 2018 cyagabwe i Busasamana muri Rubavu.

Ubushinjacyaha buvuga ko nk’uwari mu rwego rw’iperereza yabibazwa kuko ibyo bitero bigabwa hagendewe ku makuru yatanze.

Abega yemeye ko ari muri FDLR yayinjiyemo mu 1998 yitwa ALIR. Ubushinjacyaha buvuga ko ibitero byose byagabwe na FDLR abereye umusirikare mukuru yabigizemo uruhare, nubwo we abihakana kuko umwanya yari afite utabimwemereraga ndetse n’amakuru yerekeye u Rwanda akaba atarahabwaga abari ku rwego rwe.

Ubufatanye na Uganda

Nsekanabo ngo yahuye na Minisitiri Mateke inshuro eshatu ahitwa i Kisoro bareba uko yazabahuza na RNC. Ubwo bafatwaga ngo bari bahawe ubutumwa na Jenerali witwa Umega, wabatumye guhura na RNC, bageze Kisoro bakirwa n’uwitwa Tito wabajyanye i Kampala bagahurira muri hoteli bahujwe na Minisitiri Mateke.

Aba bagabo bombi ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko rufata icyemezo cyo kubafunga iminsi 30 ngo hakorwe iperereza dosiye yabo izashyikirizwe urukiko.

Imwe mu mpamvu zashingiweho n’ubushinjacyaha ni uko barekuwe batoroka ubutabera kuko basanzwe baba mu nyeshyamba mu mitwe y’iterabwoba, kandi ko kubafunga ari cyo cyatuma ubutabera bubabonera igihe.

Uko bireguye

Bazeye mu kwiregura yavuze ko yinjiye muri FDLR, ntaho azi ko iri kuri lisiti y’imitwe y’iterabwoba. Yavuze ko yashinzwe ubuvugizi bwa FDLR bityo yumva ntaho ahuriye n’ubwicanyi bwakozwe nayo.

Ku bitero byagabwe i Busasamana n’ahandi agasohora amatangazo avuga ko ari bo babigabye ndetse agatangaza imibare y’abasirikare b’u Rwanda bishwe n’ibindi kuri radiyo zirimo BBC, yavuze ko ibyo yatangaje ari amakuru yahabwaga n’abayobozi be kandi yakoze akazi ke nk’uko yari agashinzwe.

Ku gitero cya Busasamana ngo yabwiwe ko hagabwe igitero, hagafatwa ibikoresho by’ingabo z’u Rwanda, hakanatwikwa ibirindiro byazo. Amatangazo yasohoye, ngo yayasohoye mu izina rya FDLR si irye. Yashimangiye ko yari mu ishami rya politiki bityo ntaho yari ahuriye n’ibikorwa bya gisirikare

Yavuze ko FDLR yayigiyemo azi ko ari umutwe wa politiki ufite ingabo, iyo aza kumenya ko ari umutwe w’iterabwoba yari guhita ayivamo ariko ntaho yigeze abibona ko ari wo.

Bazeye kandi yavuze ko nk’umuvugizi yagiye abonana n’abanyamakuru barimo n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi atumva uko yabonana nabo bazi ko avugira umutwe w’iterabwoba.

Ku bijyanye no kugambana, yavuze ko yinjiye abizi ko ari mu mutwe urwanya leta y’u Rwanda, akaba yarawuvugiraga ariko ataba umugambanyi kuko utagambanira uwo mutari kumwe.

Ku by’umubano na leta y’amahanga ugamije gushoza intambara, yavuze ko yahawe ubutumwa bwo kubonana n’itsinda rya RNC, atari agiye kubonana na leta y’amahanga. Ubutumwa yahawe ni ubwo kuganira na RNC mu bufatanye bwa gahunda bahuriyeho yo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umucamanza yabajije Bazeye niba yari ashyigikiye gahunda yo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, avuga ko bari bumvise ko RNC ifite gahunda y’imishyikirano na leta y’u Rwanda, ibibazo bigakemuka nta ntambara.

Gusa yavuze ko mu gihe amaze mu Rwanda aganira n’abantu batandukanye bakamwereka aho igihugu kigeze, ibitekerezo byo kurwanya ubutegetsi byamuvuyemo kera.

Bazeye yemeye icyaha cy’icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga, avuga ko iyo urwanya ubutegetsi ushaka uko amahanga yabubona nabi. Yagize ati "Iki cyaha ndacyemera. Ndagisabira imbabazi".

Bazeye wabaye Umuvugizi wa FDLR mu 2010, yavuze ko atashoboraga kwivanga mu bikorwa bya gisirikare yaba mu gutegura ibitero no gushaka ibijyanye nabyo.

Mu kwiregura, Abega Nsekanabo yahereye ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, avuga ko ashingiye ku mirimo yari ashinzwe nta gitero na kimwe yagiyemo ndetse n’amakuru atuma bigabwa yatangagwa n’abandi.

Yavuze ko ’ibitero bya gisirikare bya FDLR, bigabwa mu ibanga cyangwa ishami runaka rikagaba igitero ritabajije abakuru’.

Abega nawe yavuze ko muri Uganda bagiye guhura na RNC, mu bufatanye bwo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umucamanza yabajije Abega icyo yarwanyaga u Rwanda aruhora, avuga ko mu gisirikare iyo baguhaye akazi utavuga ngo oya, ugakora uko bakaguhaye.

Ku kuba mu mutwe w’iterabwoba yagize ati " Kuba FDLR iri mu mutwe w’iterabwoba nabimenyeye imbere y’umugenzacyaha. Nta gitero na kimwe nigeze nzamo muri iki gihugu, nta muntu nishe’.

Yemeye ko ubwo yajyanaga na Laforge muri Uganda byari ubwa gatatu. Ku bijyanye no kurema umutwe utemewe no kuwujyamo, yavuze ko yinjiye muri FDLR mu 1998, bitewe n’intambara yari ikomeye mu gice cy’iwabo.

Me Munyendatwa Milton wunganira Bazeye, yavuze ko kuba umukiriya we akekwaho ubufatanyacyaha mu bwicanyi, atabikurikiranwaho kuko atabifite mu nshingano.

Ati "Kuba umuvugizi ntaho bihurira n’ibikorwa bya gisirikare, ategereza ko bamuha amakuru ari butange. Dusanga bidakwiye guhuzwa n’ibitero bya FDLR mu gihe bitagaragazwa nibura igikorwa na kimwe yagiyemo cyangwa uruhare yagize mu kugitegura".

"Kuba yarabaye muri FDLR ariko akaba atagitsimbaraye kuri ibyo bitekerezo ndetse akaba yaratanze amakuru igihugu cyari gikeneye, ni ikimenyetso cyuko yahindutse.

Ku cyaha cy’ubugambanyi yasobanuye ko ’ugambanira umuntu mufite igitekerezo n’imigambi imwe ukabibwira abandi, ntabwo wagambanira uwo mutavuga rumwe’.

Me Munyendatwa yavuze ko tariki 22 Mutarama ari bwo uwo yunganira yageze mu bugenzacyaha, bivuze ko amezi abiri ashize ubushinjacyaha bwabonye igihe cyo gukora iperereza bwisanzuye, bityo kubafunga ukundi kwezi byaba bidakenewe.

Yavuze kandi ko uwo yunganira yakoranye neza n’inzego zose, kuko yatanze amakuru ndetse n’ibyaha aho abyemera avuga ko yabikoreshejwe n’ubuyobe, bityo imyitwarire ya Bazeye, ikaba ari ingenzi cyane kuruta kumufunga.

Ati "Bibonwe nk’impamvu yerekana ko adashaka gusubira aho yavuye. Yasabye ko urukiko rwabisuzuma rukareba ubundi buryo kandi buhari nko kumugenera aho aba akajya yitaba ubushinjacyaha igihe akenewe".

Ibi kandi ngo byagira n’ingaruka ku bandi banyarwanda bifuza gutaha bavuye muri iyo mitwe y’iterabwoba. Akaba yakoherezwa i Mutobo, agafashwa kugusubira mu buzima busanzwe.

Lt.Col Abega Nsekanabo yavuze ko ’ibya FDLR byarangiranye no gufatwa kandi abo twahuye bose nabahaye amakuru n’ayo batambazaga. Ndumva ibyo gufungwa atari ngombwa, ndasaba ko leta yamfasha gusubira mu buzima busanzwe nkafatanya n’abandi kubaka igihugu, n’umuryango wanjye bakawunzanira’.

Me Dukeshinema umwunganira yakomeje agira ati "Umwanya yari afite w’iperereza ni umwanya w’ubuyobozi. Nubwo yari umusirikare, hari ibikorwa atajyagamo kubera ako kazi yakoraga".

Akomeza agira ati "Kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, niba ari iby’umutwe wa FDLR, ntabwo yabibazwa kuko nta ruhare rwe rugaragazwa. Guhura n’indi leta ’byabazwa abamutumye kuko atashoboraga kwanga gusohoza ubutumwa yahawe".

Me Dukeshinema yavuze ko hakurikijwe ibyo Lt.Col Abega yavuze ’yemeye ko yagize amahirwe akagezwa mu Rwanda, bivuze ko ibyo yiboneye byamuhinduye kandi arabyiyemerera’.

Asanga nawe kubarekura byatuma n’abandi bari muri FDLR babona ko uwoherejwe mu Rwanda aticwa nk’uko babyigishijwe. Asaba ko yajyanwa mu ngando akigishwa indangagaciro nyarwanda kuko ntazo azi.

Umucamanza yavuze ko icyemezo kuri iri buranisha kizasomwa kuwa 10 Mata 2019, Saa cyenda.

Abega na Bazeye bahoze ari abayobozi muri FDLR bitabye Urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza