Benshi mu rubyiruko biruhukije nyuma yo kwaturira ibikomere by’amateka i Gabiro

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Ukuboza 2017 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rutandukanye rwitabiriye Itorero ry’Urunana rw’Urungano riri kubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, rwiruhukije nyuma yo kwatura ibikomere rwari rumaranye igihe ku mitima yabo bikomoka ku mateka rwagiye runyuramo.

Aba basore n’inkumi babigaragaje kuri iki Cyumweru nyuma yo kuganirizwa ku kwatura no gukira ibikomere by’umutima, baharanira kubaka ejo heza.

Bagaragaje ibikomere byinshi bifite aho bihuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe bagaragaza ipfunwe baterwa no kuvuka mu miryango yakoze Jenoside, abandi bavuga akababaro batewe no gukura bagasanga imiryango yabo yarishwe n’abo basanze aho kubereka urukundo bakabagirira nabi.

Fillette (Izina ryahinduwe ku bw’umutekano we) yatanze ubuhamya bw’uburyo yakuze agasanga se n’abavandimwe be barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yakuze abana na mama we, igihe kiza kugera mama we ashaka undi mugabo ngo arebe ko yakwiyibagiza agahinda yatewe no kubura umuryango we wa mbere.

Fillette akigera ku mugabo wa kabiri wa mama we, yamufataga nk’umubyeyi we. Ageze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, uwo yitaga papa yamufashe ku ngufu, abibwiye mama we agahinda karamwica, abura umwanzuro yafata.

Fillette yavuze ko byageze aho mama we avuga ko adashobora kujya kurega uwo mugabo, yirinda ko yazagera kuri gereza akahahurira n’abamwiciye umugabo wa mbere cyangwa yajya ahagera akibuka ko n’abamwiciye umugabo ariho bafungiye. Yafashe umwanzuro wo kureka kujya kumurega, Fillette abana n’icyo gikomere.

Uyu mukobwa ugaragaza gukomera, yavuze ko kugira ngo yumve atekanye byamusabye kubanza kwiyakira.

Ati “Nta kindi nari gukora, iyo ikintu ari icyawe ubana nacyo, ugera aho ukacyakira, ugashimisha uwo muri kumwe, wowe ukemera ukababara, ukajya ushaka ukundi wishima.”

Nsabimana Pierre na we yagaragaje uburyo yagizweho ingaruka no kugira umubyeyi wahamijwe ibyaha bya Jenoside, noneho abo yahemukiye akaba ari nabo baturanyi be.

Uyu musore avuga ko yakomeretse akiri muto, ubwo yiriranwaga igisorori cy’ibiryo ku mutwe agemuriye se kandi ashinjwa ibyaha bikomeye.

Yagize ati “Papa yaje gufungwa, afungirwa kuri Komine , yafunzwe imyaka igera kuri itatu , icyo gihe nari mfite nk’imyaka 13 ariko ingaruka byangizeho ni nyinshi harimo izo kutigira igihe, nkiga ngenda mvamo ariko icyambabaje ni ukuntu niriranwaga isorori y’ibiryo ku mutwe kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru.”

Nyuma yo gufungwa kwa se, Nsabimana avuga ko abana b’urungano bo mu muryango se yiciye bamucitseho ndetse bakamwanga, icyakora ngo ku bw’amahirwe baza kumubabarira bongera kuba inshuti.

Ati “Abana bamaze kubimenya babwiye mama wabo ko banyanze, bati ‘ntazatugarukire mu rugo’, sinacitse intege ngo ntandukane nabo , gusa ipfunwe ryaraje twajya guhura nkaca ku ruhande, icyakora nyuma baraje baranyegera bambwira ko turi kumwe.”

Umubyeyi we yarangije igihano agaruka mu buzima busanzwe ariko yiyemeje ko nasubira mu rugo azamwumvisha bakajya gusaba imbabazi umuryango bahemukiye, atitaye ku kuba papa we yararangije igihano.

Muganga w’ibikomere byo ku mutima, Uwihoreye Chaste, yavuze ko nubwo kwatura ibikomere biri ku mutima bigoye, ngo niyo nzira yonyine ikiza guhungabana.

Yavuze ko iyo utavuze agahinda kari ku mutima, igihe kigera kakishakira inzira kandi kakaba kanagira ingaruka mbi bidatangiriwe hafi.

Yagize ati “Kubivuga ntabwo byoroshye, n’iyo mpamvu birangwa n’amarangamutima akomeye n’amarira, ni ikigaragara ko ku mutima hari ibikomere, kubana nabyo ntabwo byoroshye ariko na none, niyo nzira nziza kandi nyayo yo kuvura ibikomere kuko ibikomere by’umutima nta wundi ushobora kubibona, nta n’icyuma ku isi kirabasha kuvumburwa ku buryo gishobora kubibona.”

Uwihoreye yakomeje avuga ko kutatura ibikomere by’umutima ngo bishobora kuvamo izindi ndwara nk’umutima, kugira imyitwarire mibi irimo no kunywa ibiyobyabwenge, kugira imitekerereze mibi, guhungabana n’ibindi.

Itorero Urunana rw’Urungana ryatangiye tariki 6 Ukuboza rikazasozwa tariki 16 Ukuboza. Ryitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 500 rurimo urw’imbere mu gihugu ndetse n’uruba mu mahanga.

Uru rubyiruko rwasobanuriwe ko kuganira n'abandi ku mateka ari imwe mu nzira yo komora ibikomere by'amateka
Urubyiruko rutandukanye rwitabiriye Itorero ry’Urunana rw’Urungano riri kubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo
Aba basore n'inkumi bagaragaje ibikomere byinshi bifite aho bihuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi
Bamaze kuruhuka umutima, bacinye akadiho
Basabwe kwatura ibikomere kugira ngo bakire
Bamwe bagaragaza ipfunwe baterwa no kuvuka mu miryango yakoze Jenoside, abandi bavuga akababaro batewe no gukura bagasanga imiryango yabo yarishwe
Abafite ibikomere byo ku mutima batuye agahinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza