Bishop Tom Rwagasana wo muri ADEPR yarekuwe by’agateganyo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 Kanama 2017 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Urukiko rukuru rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo Bishop Tom Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR ukurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo waryo.

Umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel yabwiye IGIHE ko Bishop Rwagasana yarekuwe by’agateganyo kubera ikibazo cy’uburwayi.

Ati “Nibyo, Urukiko Rukuru ejo rwafashe icyemezo cyo kumurekura by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko akomeza gufungwa, bwari bwasabye ko icyemezo kimufunga by’agateganyo cyongerwa. Ariko bigeze mu Rukiko Rukuru barabiburana noneho n’ubushinjacyaha busaba ko yaba afunguwe by’agateganyo kuko ararwaye cyane.”

“Urukiko Rukuru rwamwemereye ko afungurwa by’agateganyo ariko rugira ibyo rumutegeka agomba kubahirirza nko kujya yitaba ubushinjacyaha buri cyumweru, gutanga pasiporo ye n’ibindi. Bisobanuke ko atagizwe umwere ahubwo ari uko afunguwe by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.”

Bishop Tom Rwagasana yari Umuvugizi wungirije akaba n’ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR. Akurikiranywe hamwe na Bishop Sibomana Jean wari Umuvugizi;Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya Theophile, Sebagabo Bernard, Niyitanga Straton na Gasana Valens.

Bose ubushinjacyaha bubarega ko hagati ya 2015 na 2017 banyereje miliyari 2 530 395 614 Frw. Aya akaba akomoka ku misanzu abakirisitu batanze ngo hishyurwe umwenda wa BRD urenga miliyari eshatu watanzwe ngo hubakwe Dove Hotel ya ADEPR.

Mu kwiregura, Tom Rwagasana yakunze kuvuga ko kuba yaragiye asinya ku masheki yari abifitiye ububasha, ahubwo agasaba ko abahabwaga ayo mafaranga babazwa icyo bayakoresheje kuko we yasinyaga ibyateguwe n’abandi babishinzwe.

Yahakanye ibyo aregwa byose ashingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga kibifitiye ububasha kandi inteko rusange y’itorero yemeje uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza