BK yatangaje 25 bazatoranywamo abazahabwa inguzanyo itagira inyungu mu ‘Urumuri Initiative’

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Gicurasi 2019 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali (BK) ifatanyije ikigo cyitwa Inkomoko Entrepreneur Development, batangaje ba rwiyemezamirimo 25 bazatoranywamo abahabwa inguzanyo itagira inyungu muri gahunda yiswe ‘Urumuri’ mu guteza imbere imishinga y’ibikorerwa mu Rwanda.

Urumuri Initiative yatangijwe mu 2017 ubwo Banki ya Kigali yizihizaga isabukuru y’imyaka 50, igamije gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bakiri bato bafite imishinga ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu gihe kiri imbere ariko ahanini harebwa ku bikorerwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2019, nibwo hatangajwe ba rwiyemezamirimo 25 batsinze mu basaga 100 bari biyandikishije muri iyi gahunda ya ‘BK Urumuri’ ibaye ku nshuro ya gatatu.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Banki ya Kigali, Nshuti Thierry, yavuze ko bahisemo guteza imbere abafite inyota yo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo.

Ati “Ni umutima Banki ya Kigali yagiriye abanyarwanda bafite ibitekerezo byagera aho bigeza igihugu twabegera tukabafasha kugira ngo bagire aho bagera.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni kumwe tuvuga ngo umuntu iyo akeneye amafaranga ayakurahe? Tukabasha kumuha inguzanyo idafite inyungu kugira ngo agire icyo ageraho.”

Nshuti avuga ko nka Banki ya Kigali yifuza ko batera imbere kugira ngo nibanagera kuri iryo terambere bahinduke abakiliya bayo.

Ba rwiyemezamirimo 25 batoranyijwe bazamara amezi atandatu bahabwa ubumenyi bwo gucunga imishinga, gucunga abakozi, kwamamaza ibikorwa byabo, gushaka amasoko n’ibindi.

Aya masomo bazayahabwa na Inkomoko Entrepreneur Development ifasha abafite imishinga igamije kwihangira imirimo.

Uwamahoro Angelique ufite ikigo cyutwa Ortho-Promed gikorera insimburangingo n’inyunganirangingo z’abafite ubumuga i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko kuba ari muri 25 bagiriwe icyizere muri iyi gahunda hari icyo bivuze kandi naramuka anahawe inguzanyo itagira inyungu bizamufasha.

Yakomeje agira ati “Ndamutse mbonye inguzanyo itagira inyungu, urumva byamfasha kwagura ibikorwa no kubasha gukora insimburangingo zidakorerwa mu Rwanda.”

Mutuyimana Deogratias ufite ikigo gikora Imbabura ikoresha ikara rimwe avuga ko naramuka ahawe inguzanyo, bizamufasha kwagura isoko no gutanga akazi kuri benshi.

Avuga ko yabitangiye mu 2010 afite amafaranga ibihumbi 100 Frw ndetse akora wenyine Imbabura zitarenze eshanu ariko kuri ubu afite abakozi barindwi kandi ashobora gukora Imbabura 50 ku munsi.

Indi mishinga yatoranyijwe muri iyi gahunda irimo abakora ibijyanye n’imyambaro, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Inkomoko, Nathalie Niyonzima, yashimye abitabiriye iyi gahunda avuga ko ubumenyi baramara iminsi bahabwa nibabukurikiza buzabafasha mu iterambere ryabo.

Aba ba rwiyemezamirimo batangiye guhugurwa, nabo bazatoranywemo batanu ari nabo bazagabana amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25 atangwa nk’inguzanyo itagira inyungu.

Bivuze ko nko mu gihe rwiyemezamirimo yaba ahawe miliyoni 5 Frw bitewe n’igihe bazaba bumvikanye kuzaba yishyuye, n’ubundi azasubiza za miliyoni 5 Frw.

Ba rwiyemezamirimo batoranyijwe muri gahunda ya BK Urumuri Initiative
Rugero Uwase Aliane ufite ikigo Vuba Express gifasha mu kohereza ibirimo imyenda mu mahanga yavuze ko ashaka inguzanyo yamufasha kwagura ibikorwa bye
Umuyobozi Mukuru wa Inkomoko, Nathalie Niyonzima, yakanguriye ba rwiyemezamirimo gutinyuka bakagana ibigo bibafasha mu buryo butandukanye
Ba rwiyemezamirimo bahawe umwanya wo gushima no kuvuga ku byo bakora
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Banki ya Kigali, Nshuti Thierry yavuze ko abagiye bafashwa muri iyi gahunda bakomeje kwitwara neza ku isoko

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza