Kwamamaza

Bugarama:Bubakiwe ibikorwaremezo bizaca imyuzure mu mirima y’umuceri

Yanditswe kuya 27-10-2016 saa 17:42' na Sitio Ndoli


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, cyijeje abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama kutazongera guhura n’umwuzure uturuka mu migezi ikikije iki kibaya.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2016, ubwo iki kigo cyamurikirwaga ibikorwaremezo byo kubungabunga iki gishanga byubatswe na RAB kubufatanye n’inkeragutabara.

Iki gishanga cyatunganijwe ku buryo amazi y’imigezi atazongera kwangiza imirima y’umuceri iherereye mu mirenge ya Muganza, Bugarama na Gikundamvura.

Niyongabo Damien, impuguke mu kuhira imyaka muri RAB yavuze ko imiyoboro yo kuhira myinshi yari ishaje akaba ari umwanya wo kuyisana kuko yashoboraga kwangiza imirima y’umuceri w’abaturage mu gihe cy’imvura nyinshi.

Ati “Ni ugusana imiyoboro ishaje mu gishanga; iki kibaya cy’umuceri cya Bugarama cyubatswe muri za 80 harimo imiyoboro myinshi ishaje twabonaga yangiza umuceri w’abaturage; ni muri urwo rwego twafatanyije n’inkeragutabara kugira ngo tubashe kuyisana.”

Kankindi Leoncie, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu yavuze ko iki gishanga gihanamiwe n’imisozi myinshi imanura amazi menshi mu migezi bigateza ikibazo, ariko ko kimwe mu bisubizo birambye cyabonetse.

Bamwe mu bahinzi ndetse n’abaturiye iyi migezi bishimiye ibi bikorwa bituma batazongera guhura n’ibiza.

Ibi bikorwa byatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 289 yatanzwe na leta y’u Rwanda bikaba byaratangiye kubakwa muri 2013.

Imiyoboro ijyana amazi mu mirima y'umuceri
Abahinzi bizeye kweza kuko imirima y'umuceri itazongera kwibasirwa n'imyuzure
Umugezi wa Katabuvuga, umwe mu yangizaga umuceri w'abaturage

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 8 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved