Bugesera: Umukecuru yiciwe mu nzu n’abantu bataramenyekana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Mariya Nyirabarigira w’imyaka 63 wo mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, yiciwe mu nzu yari atuyemo n’abantu bataramenyekana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo amakuru y’urupfu rwa Nyirabarigira yamenyekanye.

Ababonye umurambo w’uyu mukecuru w’abanaga n’abuzukuru be babiri, bavuga ko wari ufite ibikomere mu mutwe ku buryo bakeka ko yishwe akubiswe ikintu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Innocent Mushenyi yabwiye IGIHE ko ayo makuru yayumvise ndetse ari kwerekeza ahabereye ubwo bwicanyi.

Yagize ati “Ubu amakuru natwe turayamenye ndetse ubu turi kumwe n’abashinzwe iperereza tugiyeyo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette, yabwiye IGIHE ko hari abantu babiri bakekwa kugira uruhare muri ubwo bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Yego ayo makuru ni ukuri nibyo uwo umukecuru wabanaga n’abuzukuru be babiri yasanzwe mu nzu yapfuye, bamwishwe ku buryo hari n’abari gukekwa.”

Yongeyeho abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nyirabarigira bamaze gutabwa muri yombi ndetse bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Nyamata.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza