Burera: Abantu babiri bishwe n’inkuba, batandatu bari mu bitaro

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 3 Kamena 2019 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Abantu babiri bo mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera bishwe n’inkuba yakubise ahagana saa cyenda z’igicamunsi kuri uyu wa Mbere, mu gihe abandi batandatu bari mu bitaro kubera ihungabana bagize.

Ni ibyago bagize barimo kubagara ibishyimbo by’umukecuru Mukamusoni Pascasie w’imyaka 63 utishoboye, haguye imvura nyinshi irimo imiyaga n’inkuba bajya kugama mu rugo rw’uwitwa Habimana Jean Bosco.

Ni naho inkuba yabakubitiye maze Mukamusoni ahita yitaba Imana hamwe na Bapfakururimi Bernadette, mu gihe abandi batandatu basigaye bari gukuriranwa ku kigo nderabuzima cya Rusasa.

Umuyobozi w’iki Kigo Nderabuzima, Bwenge Désiré, yabwiye IGIHE ko abo batandatu bandi nta kibazo gikomeye bafite uretse ihungabana bagize.

Ati "Turimo kubakurikirana kugeza ubu ubuzima bwabo bumeze neza, turizera ko bazakira."

Mu ijoro ry’ejo hashize ku Cyumweru kandi Inka zirindwi z’umuturage witwa Rutayisire James wo mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, zakubiswe n’inkuba zihita zipfa zose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza