Burera: Abaturage bakereye kwakira Perezida Kagame (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Abaturage ibihumbi bo mu Karere ka Burera, bakereye kwakira Perezida Paul Kagame, ugirira uruzinduko muri aka karere kuri uyu wa Gatatu.

Bakoraniye mu Murenge wa Butaro mu kibuga cy’umupira cya Butaro. Ni mu minota itarenga 30 uvuye ku mupaka wa Uganda, ugenda n’amaguru.

Zimulinda Adrien usanzwe ari umwarimu kuri GS Gitare mu Murenge wa Kagogo, avuga ko aka gace kamaze kumera neza kubera imiyoborere ya Perezida Kagame.

Ati "Hari ivuriro rya Butaro, Kaminuza mpuzamuahanga yubatse muri uyu Murenge wa Butaro, hari na hoteli yubatse mu Murenge wa Kagogo yitwa Burera Beach, hari agakiriro kubatswe mu Murenge wa Rugarama, hari isoko mpuzamahanga ryubatswe mu Murenge wa Cyanika ku mupaka n’ibindi.”

“Urebye abaturage ba hano nta kibazo bafite kuko bari mu karere kera cyane haboneka ibirayi, ibishyimbo, ibigori ku bwinshi ku buryo ku kiyanye n’inzara nta kibazo gihari. Amashuri nayo ubu ikibazo twagiraga ni uko abanyeshuri bajyaga kwiga muri Uganda, ariko ubu hari amashuri ahagije.”

Biteganyijwe ko Perezida Kagame kuri uyu wa Kane aza no gusura abaturage bo mu Karere ka Musanze.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko ari iby’agaciro kwakira Perezida Kagame muri iyi ntara, kuko abaturage bamukunda kandi bakamukundira ibyo yagiye abasezeranya akabibagezaho.

Ati "Ibitarakorwa nabyo nk’imihanda irimo gukorwa n’ibindi nka gahunda ya Girinka ubu tugeze kuri 96%, turifuza ko mu mwaka utaha wa 2020 buri muturage ugomba kubona inka azaba yarayibonye, ikindi dufite ibikorwa remezo, imihanda, amashanyarazi turi hafi kuri 34%, amazi tugeze kuri 78% kandi ibyo bikorwa Perezida wa Repubulika yagiye asezeranya abaturage mu gihe mbere byari biri kuri 1% nko ku mashanyarazi, amazi byari hasi cyane."

"Ikindi gikomeye cyane Intara yacu ifite umutekano, ku mpande zose, ku buryo abaturage bafitiye icyizere Perezida wa Repubulika, babona ko n’ibyo batarageraho bazabigeraho."

Gatabazi avuga ko ubu iyi Ntara ifite amavuriro meza, amashuri yaba ayisumbuye na Kaminuza n’ibindi, kandi abaturage bakaba ari abakungu kuko bahinga bakeza.

Mu bindi bikorwa biri muri iyi ntara bavuga ko Perezida Kagame yabagejejeho harimo ibitaro bya Gatonde birimo kubakwa, umuhanda Kigali-Gatuna wasanwe, umuhanda wa Base-Gicumbi ugeze kuri 90%, umuhanda Base-Kidaho, umuhanda Base-Rukomo níbindi.

Ubwo Perezida Kagame yageraga i Burera

Perezida Kagame ubwo yageraga i Burera, yakiriwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase
Meya Uwambajemariya Florence ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi JMV na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Abaturage bakereye kumwakira ari benshi

Abahanzi Eric Senderi na Tuyisenge nibo basusurukije abaturage b'i Burera aho Perezida Kagame yabahereye igitekerezo cyo kuvugurura indirimbo yabo

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza