Burera: Mudasobwa 44 ziherutse kwibwa mu ishuri zagarujwe

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 6 Kamena 2019 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Muri muudasobwa zigera kuri 46 zari zibwe n΄abantu bataramenyekana, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kagogo, 44 zamaze kugaruzwa.

Izi mudasobwa zibwe mu ijoro ryo kuwa 04 Kamena 2019, aho abantu bataramenyekana bagiye kuri iri shuri, bapfumura icyumba zibikwamo bibamo 46.

Abaturage batanze amakuru ku nzego zishinzwe umutekano zirabakurikirana kugeza zibatesheje, icyakora ebyiri muri zo ntiziraboneka.

Ku ishuri rya Kagogo, hari ibyumba bibiri bibikwamo mudasobwa zigera ku ijana ari naho izibwe abajura bazisanze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y΄Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana yavuze ko bakiri gushakisha abazibye kandi nibafatwa bazahanwa bikomeye.

Yagize ati " Mudasobwa 44 zagarujwe ku bufatanye bw΄abaturage badutungiye agatoki, ebyiri zisigaye turimo kuzikurikirana nazo, tunakurikirana ababikoze kugira ngo babihanirwe bikomeye”.

Mu igenzura ryakozwe na Minisiteri y’uburezi ifatanije n’inzego z’umutekan, ryagaragaje ko mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kwibwa mudasobwa zagenewe abanyeshuri zisaga 500.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza